"Waiting" ya Ariel Wayz na "Masterpiece" ya Nel Ngabo zateye intambwe ya mbere mu bihembo bya Grammy Awards.
Ariel Wayz na Nel Ngabo nibo bahanzi nyarwanda bafite ibihangano bihataniye ibihembo muri Grammy Awards. IIndirimbo bafitemo zambutse icyiciro cya mbere cya Grammy Awards 2026 harimo iya Ariel Wayz yitwa "Waiting" yasohotse kuwa 10 Nyakanga 2026 naho "Masterpiece" ya Nel Ngabo yasohotse tariki 5 Kamena 2026.
Ariel Wayz na Nel Ngabo bageze kuri “First Round Ballot” ya Grammy Awards, nyuma y’uko indirimbo zabo zombi zashyizwe mu bihangano biri gusuzumwa mu rugendo rugana ku guhatanira ibi bihembo bikomeye ku Isi. Ni intambwe idasanzwe ku muziki nyarwanda kuko ari ubwa mbere abahanzi b’u Rwanda bageze kuri uru rwego rw’amatora ya Grammy, umwe abikesha indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Kenya, undi akabikesha indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda. Ariel Wayz yageze kuri iyi ntambwe binyuze mu ndirimbo “Waiting” yakoranye na Bensoul wo muri Kenya, mu gihe Nel Ngabo we yageze kuri ‘First Round Ballot’ abikesha indirimbo “Masterpiece” yakoranye na Elijah Kitaka.
Aba bahanzi babicyesha Ugeziwe Ernesto, umunyarwanda usanzwe ari umunyamuryango wa 'Recording Academy' ari nawe watanze muri 'Grammy Awards' ubusabe bw'izi ndirimbo. Ibi bihangano byombi biri mu rugendo rwo gushakirwa amahirwe yo guhatana mu cyiciro cya Grammy gihemba ibikorwa by’indirimbo zifite isura y’umuziki wa Afurika.