Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan, yahakanye ibyo gusohora umuhanzi Jose Chameleone mu birori bye.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 1 October 2026

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan, yahakanye ibyo gusohora umuhanzi Jose Chameleone mu birori bye.

Umunyamideri Zari Hassan aherutse kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n'amashusho ye yagiye hanze amwerekana ari kwirukana abantu mu birori bye, abaziza kuza bambaye ibihabanye nibyo yari yasabye abitabira ibirori bye. Muri ayo mashusho hari nababonyemo umuntu usa na Chameleone batangira gutuka uyu munyamideri Zari Hassan, namubwirako yasuzuguye uyu muhanzi w'umunyabigwi kuva muri za 2000 kugeza nubu.

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan, yahakanye ibyo gusohora um photo 1

Uyu munyamideli akaba n’umushoramari w’Umunya-Uganda, Zari Hassan, yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yarirukanye umuhanzi Jose Chameleone mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye. Amashusho yafashwe muri ibyo birori aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Zari abwira abashinzwe umutekano gukura mu birori bamwe mu bashyitsi bari bambaye imyenda isanzwe, bituma bamwe bakeka ko Chameleone na we yari mu bantu basabwe kuhava. Nyuma yaho, imbuga zitandukanye zakomeje gutangaza ko Zari yaba yarirukanye Chameleone mu birori bye. Gusa uyu mugore uba muri Afurika y’Epfo yavuze ko ayo makuru atari yo, ahubwo ko yatewe no kutumva neza ibyabaye.

Zari Hassan yashyize umucyo kubyo yashinjwaga n'abakoresha imbuga nkoranyambaga. yavuze ko abantu yasabye abashinzwe umutekano gukura mu birori bari batatu atazi, kandi ko imyambarire yabo itari ijyanye n’amabwiriza yari yashyizeho ku bijyanye n’abari kwitabira ibirori bye. Ati: “Ntabwo yari Chameleone. Hari abantu batatu ntari nzi bari bambaye nabi cyane.” Yasobanuye ko abo bantu bari bambaye ama-T-shirt atari meza ndetse n’inkweto zanduye, ibintu avuga ko byamubabaje maze agasaba abashinzwe umutekano kubasohora mu birori. Yashimangiye ko afitanye ubucuti bwa kera na Chameleone, bityo ko atari kumusuzugura cyangwa kumukoza isoni mu birori bye by’isabukuru. Ati: “Chameleone ni inshuti yanjye. Tumaze imyaka myinshi dushyigikirana. Ntabwo namubonye ubwo nahaga amabwiriza abashinzwe umutekano.”

Uyu munyamideri yanenze abantu bakomeje gukwirakwiza amakuru avuga ko Chameleone ari we wirukanywe, avuga ko bashaka gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga, bikaba bishobora guteza umwuka mubi hagati ye n’umuhanzi umaze imyaka myinshi ari inshuti ye. Yavuze kandi ko azagerageza gushaka amashusho agaragaza abantu yavugaga, akazayashyira hanze kugira ngo asobanure neza ibyabereye muri ibyo birori.

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan, yahakanye ibyo gusohora um photo 2
Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan, yahakanye ibyo gusohora um photo 3