UVIRA: Abasirikare b’u Burundi na Wazalendo Barasanye Bapfa Inyama z’Imvubu

Iranzi Yves Ibrahim · Amakuru · 12 September 2026

UVIRA: Abasirikare b’u Burundi na Wazalendo Barasanye Bapfa Inyama z’Imvubu

Nibura abarwanyi barindwi ba Wazalendo bakomerekeye mu mirwano yabahuje n’ingabo z’u Burundi (FDNB) mu gace ka Ndunda, muri Teritwari ya Uvira, aho amakuru avuga ko impaka zishingiye ku nyama z’imvubu zaba ari zo zateje amakimbirane.

Irasana ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, mu gace ka Ndunda gaherereye muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Col Eric Tungane, Umuvugizi wa Wazalendo muri ako gace, yabwiye Rwanda Tribune ko habayeho kurasana hagati y’abarwanyi b’uyu mutwe n’ingabo z’u Burundi.

Yavuze ko imirwano yatangiye ahagana saa moya n’igice za mu gitondo, igakomerekeramo nibura abarwanyi barindwi ba Wazalendo.

Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa ku bigo nderabuzima bya Sange na Ndunda, aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Impaka ku nyama z’imvubu zaba ari zo zatangije imirwano Col Eric Tungane yavuze ko amakimbirane yaje gukurura irasana yaba yaraturutse ku nyama z’imvubu yari imaze kwicwa.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko impaka zishingiye kuri izo nyama zakomeje gukaza umwuka hagati y’impande zombi, kugeza ubwo havutse kurasana.

Gusa, kugeza ubu, ntiharamenyekana neza uko ayo makimbirane y’inyama z’imvubu yagejeje ku kurasana, cyangwa uruhande rwatangiye kurasa.

Rwanda Tribune yashatse kuvugana na Gen de Brigade Gaspard Baratuza kugira ngo hamenyekane uko ingabo z’u Burundi zisobanura iby’iyi mirwano n’amakuru yatangajwe na Wazalendo.

Icyakora, kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, Gen de Brigade Gaspard Baratuza ntiyabashije kuboneka kuri telefoni.

Nta tangazo ryari ryatanzwe n’inzego z’u Burundi risobanura iby’iyi mirwano cyangwa rigaragaza umubare w’abakomerekeye muri yo.

Bityo, umubare w’abakomeretse ushobora guhinduka mu gihe amakuru yizewe kandi arambuye yaba abonetse.

Ndunda iherereye muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi y’umupaka w’u Burundi. Aka gace kamaze igihe karangwa n’ibibazo by’umutekano n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.