Utah Nice yahishuye ko indirimbo "Sambolela" ya Chris Eazy yifuje kuyiririmbamo akiyumva

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 21 September 2026

Utah Nice yahishuye ko indirimbo "Sambolela" ya Chris Eazy yifuje kuyiririmbamo akiyumva

Umuhanzikazi Utah Nice uherutse gukorana indirimbo na Chris Eazy yitwa"My Mind ", yavuze ko acyumva indirimbo ya Chris Eazy yitwa" Sambolela" yahise atekereza ngo "yabaye nyirimo". Ibi yabigarutseho mu kiganiro "Sunday Scoop" yagiranye na Radio Isano mu ijoro ryakeye.

Ubwo bamubazaga ku ndirimbo ye nshya yise "Capable", yashyize hanze ku wa 18 Nzeri 2026, mu buryo bw'amajwi avuga ko amashusho yayo azasohoka muri uku kwezi.

Capable ni indirimbo yumvikanamo amwe mu magambo yo mu ndirimbo z'iririmbwa n'abana, aho mu nyikirizo yayo aririmba agira ati "Sinjya nywa icyuma, kandi sintinya gutamba, Papa ni umuzungu kandi mama ni suzana." Yanavuze ko yakoreshejemo iriya ngeruro yo kuvuga ngo "Sinjya nywa icyumba" mu buryo bwo gufasha Leta mu bukangurambaga yatangiye bwo kurwanya inzoga zitemewe nk'ibyuma, izitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Utah Nice yahishuye ko indirimbo "Sambolela" ya Chris Eazy yifuje kuyiririmbamo  photo

Muri iki kiganiro yabajijwe uko yahuye n'umuhanzi Chriz Eazy, bikagera naho bakorana indirimbo yabaye ikimenyabose. Yasubiye ko Chris Eazy batari baziranye cyane, bahuraga bisanzwe, ko nta mubano wari hagati yabo mbere. Gusa ngo rimwe Chris Eazy yasanze Utah Nice kwa Producer Element arikumukorera indirimbo "My Mind", kuko ngo yayitangira ariye wenyine, ibizwi nka "Single Track", ngo gusa Chris Eazy akiyumva yahise amusaba kuyijyamo ngo kuko yari yayikunze, nuko birangira bayikoranye ibizwi nka "Collable".

Utah Nice yavuze ko gukorana na Chris Eazy byari inzozi ze kuko kuva kera yakurikiranaga indirimbo zuyu muhanzi kuva kuyo yise "Fasta" n'izindi, ngo yarazumvaga akumva yifuje gukorana nawe, cyane cyane iyitwa "Sambolela" yasohotse muri 2024. Yakomeje avuga ko ubwo yakoraga indirimbo "My Mind" Chris Eazy atarayizamo, nawe yumvaga muri we byakabaye byiza harimo umuhanzi nka Chris Eazy. Utah Nice yemeje ko gukorana na Chris Eazy byamushyize ku rundi rwego rukomeye kandi ko byamubereye umugisha, yungutse abafana bashya kandi benshi, binamutera igitutu kiza cyo gukomeza gukora cyane no gushyira imbaraga cyane mu ndirimbo zizakurikiraho kugira ngo atazasubira inyuma.

Utah Nice yahishuye ko indirimbo "Sambolela" ya Chris Eazy yifuje kuyiririmbamo  photo

Utah Nice yasoje ikiganiro asaba abakunzi be kumushigikira no kumva ibihangano bye byasohotse mbere ya "My Mind", harimo niyo yakoranye na Misteak bize ku kigo kimwe cya Nyundo, kigisha umuziki. Iyo ndirimbo yitwa "Away" nayo iri mu z'akunzwe cyane.

Utah Nice yahishuye ko indirimbo "Sambolela" ya Chris Eazy yifuje kuyiririmbamo  photo

Muri iki kiganiro Utah Nice yavuze ko abanyarwanda abafitiye indirimbo nyinshi mu bubiko zitarasohoka kandi nziza. Abajijwe niba hari indi ndirimbo yitegura gukorana na Chris Eazy yavuze ko kugeza ubu nta gahunda ihari ariko bishoboka.

Utah Nice yahishuye ko indirimbo "Sambolela" ya Chris Eazy yifuje kuyiririmbamo  photo