URwanda rugiye gukoresha ikoranabuhanga rya nuclear
Ibi byatangajwe na Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, ubwo yari mu nama rusange ya 70 y’Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Kirimbuzi (IAEA) iri kubera i Vienne muri Autriche kuva ku wa 14 kugeza ku wa 18 Nzeri 2026. Zingiro yayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye iyi nama, aho yavuze ko igihugu kibona amahirwe menshi mu gukoresha ikoranabuhanga rya kirimbuzi mu buhinzi no mu kwihaza mu biribwa.

Ikoranabuhanga rya kirimbuzi ryakoreshwa mu buhinzi Mu buhinzi, ikoranabuhanga rya kirimbuzi rishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye, burimo gukoresha imirasire n’uburyo bwa isotopes mu kongera umusaruro w’imyaka, kurwanya udukoko twangiza imyaka, gucunga umutungo kamere no kugenzura umutekano w’ibiribwa. U Rwanda rwagaragaje ko rushishikajwe no kwitabira gahunda ya Atoms4Food, ihuriweho na IAEA n’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa (FAO). Iyi gahunda ifasha ibihugu gukoresha ikoranabuhanga rya kirimbuzi n’ubundi buryo bugezweho mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kugabanya ibihombo by’ibiribwa, kunoza imirire no kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri Zingiro yavuze ko u Rwanda ruzakorana na IAEA na FAO mu gusuzuma ibyo igihugu gikeneye n’ubushobozi gifite, kugira ngo hategurwe gahunda yihariye ijyanye n’imiterere y’u Rwanda. Iyo gahunda izibanda ku kongera umusaruro w’ubuhinzi, kunoza umutekano w’ibiribwa, kugabanya ibihombo bibaho nyuma y’isarura no guteza imbere uburyo bwo kubona ibiribwa bihangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Gushaka gukoresha ikoranabuhanga rya kirimbuzi mu buhinzi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere gahunda rusange yo gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga bya kirimbuzi. Muri Werurwe 2026, u Rwanda rwakiriye itsinda rya IAEA ryasuzumye aho igihugu kigeze mu gutegura ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo ingufu za kirimbuzi zikoreshwe mu buryo butekanye kandi burambye. Nyuma y’iryo suzuma, u Rwanda rwateguye gahunda y’ibikorwa izafasha gushyira mu bikorwa ibyifuzo byatanzwe na IAEA.

Harateganywa n’ikigo cy’ubushakashatsi kuri kirimbuzi U Rwanda kandi ruri gutegura kubaka ubushakashatsi bwa kirimbuzi buzaba muri gahunda y’ikigo giteganyijwe cyitwa Centre for Nuclear Science and Technology. Muri Nyakanga 2026, igihugu cyakiriye irindi tsinda rya IAEA ryasuzumye ubushobozi bw’u Rwanda mu gutegura uwo mushinga. Iryo tsinda ryatanze ibyifuzo bijyanye n’imiyoborere, ubushobozi bwa tekiniki ndetse n’abakozi bazakenerwa kugira ngo icyo kigo gishobore gukora.
Ikoranabuhanga rya kirimbuzi rishobora no gukoreshwa mu buvuzi U Rwanda ruri no gushaka guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya kirimbuzi mu rwego rw’ubuzima. Muri uru rwego, igihugu kirimo gushimangira ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura kanseri, harimo gukora imiti ikoresha imirasire ndetse no gukoresha uburyo bwa Positron Emission Tomography (PET) mu gusuzuma indwara. Minisitiri Zingiro yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira umutekano w’ikoranabuhanga rya kirimbuzi, kurinda imirasire no kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga ku isonga.
