Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare rufatika mu kwimakaza uburinganire no kurwanya ihohoterwa
Kayonza : Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi ya Rukara, basabwe kutaba indorerezi mu bikorwa bigamije kwimakaza ihame ry’uburinganire, ahubwo bakabigiramo uruhare rufatika no gufasha guhindura imyumvire ikibangamira uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.
Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu ubwo muri University of Rwanda–College of Education (UR-CE) Rukara hasozwaga Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire (GAD Week), cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ihame ry’Uburinganire, Inkingi y’Umuryango Ushoboye kandi Utekanye no Kurengera Umwana.”
Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo ka Kayonza, Hategekimana Fred, ari kumwe n’inzego z’umutekano, yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri, abibutsa ko urubyiruko ari imbaraga zikomeye mu kubaka umuryango w’ejo hazaza.
Yabasabye kugira uruhare mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose, abasobanurira ko ihame ry’uburinganire ritagomba kuba inshingano z’inzego za Leta cyangwa imiryango imwe n’imwe gusa.
Ati: “Ntimukwiye kuba abareba gusa gahunda z’uburinganire n’ubwuzuzanye, ahubwo mugomba kuba abafatanyabikorwa, ababishyira mu bikorwa n’abahindura imyumvire.”
Yakomeje agira ati: “Uburinganire burambye busaba uruhare rwa buri wese, kandi mufite uruhare rukomeye mu kubaka umuryango urangwa n’uburinganire n’ubwuzuzanye haba uno munsi mu miryango yanyu n’ejo hazaza.”
Urubyiruko rufite uruhare rukomeye
Ubutumwa bwatangiwe i Rukara buje mu gihe Kaminuza y’u Rwanda ikomeje gushyira uburinganire mu bikorwa byayo bijyanye n’imibereho y’abanyeshuri. Muri gahunda yayo y’igenamigambi, UR yateganyije ibikorwa byo gukangurira abanyeshuri b’igitsina gabo n’igitsina gore ibijyanye n’uburinganire, harimo n’ibikorwa by’ubukangurambaga kuri iyi ngingo.
N’ubwo u Rwanda rwateye intambwe mu bijyanye n’uburinganire, imibare n’ubushakashatsi bigaragaza ko hakiri icyuho mu bice bimwe na bimwe. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2022/23 abagore bangana na 44.2% by’abari mu mashuri makuru, mu gihe abagabo bari 55.8%.
Ubushakashatsi bwakozwe ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’uburinganire mu Rwanda nabwo bugaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo izishingiye ku bukungu, imikorere y’inzego, itumanaho rya gahunda ndetse n’imyumvire imwe n’imwe yo mu muryango no mu muryango mugari.
Ni muri urwo rwego abanyeshuri ba UR-CE Rukara bashishikarijwe gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu guhindura imyumvire, cyane cyane mu miryango yabo no mu baturage bazakorana na bo nyuma yo kurangiza amasomo.
Ibi kandi bifite umwihariko kuri UR-CE kuko ari ishuri rikuru ryibanda ku gutegura abarimu, bityo abaryigamo bakazagira uruhare mu burezi bw’abazaba abayobozi n’abagize umuryango w’u Rwanda mu bihe biri imbere. Ubushakashatsi ku burezi bwita ku buringanire muri UR-CE bugaragaza ko uburyo uburinganire bwigishwa n’uko bushyirwa mu bikorwa mu burezi bw’abarimu bifite uruhare mu myumvire n’imikorere by’abazigisha abandi.
Gusoza GAD Week i Rukara byasize ubutumwa bwibutsa abanyeshuri ko kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye bitangirira ku myumvire no ku bikorwa bya buri muntu, kandi ko kurwanya ihohoterwa no kwimakaza uburinganire bidakwiye gutegereza ejo.

