Urubanza rwa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo rwashyizwe ku wa 3 Ukuboza 2026

Tuyishime Valens · Amakuru · 21 September 2026

Urubanza rwa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo rwashyizwe ku wa 3 Ukuboza 2026

Urubanza ruregwamo Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, aho Vestine yasabye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ko rwemeza ko atandukana n'umugabo we mu buryo bwemewe n'amategeko, rwashyizwe ku wa 3 Ukuboza 2026. Ni urubanza ruzabera mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, nyuma y'uko ku wa 14 Nzeri 2026 habaye inama ntegurarubanza, aho impande zombi zagaragaje ibyo zisaba n'ibyo zitavuga rumweho. Mu byo Ishimwe Vestine yagaragaje, abinyujije ku munyamategeko we, harimo ko impamvu yatumye asaba ubutane ari uko avuga ko umugabo we yamuhishe ko afite umuryango muri Burkina Faso. Yavuze ko amaze kubimenya no kubimubaza, ngo yatangiye kumukorera ihohoterwa no kumukubita. Ku bijyanye n'umutungo, Vestine yavuze ko nta kintu asaba ko bagabana. Yanagaragaje ko umwana babyaranye azakomeza kumurera, kuko ari we babana kandi akaba akiri muto. Ku rundi ruhande, umunyamategeko uhagarariye Idrissa Ouedraogo yahakanye ibyo ashinjwa n'umugore we ndetse avuga ko uruhande ahagarariye rutemera ubutane busabwa. Uru ruhande kandi rwagaragaje ko mu gihe Urukiko rwakwemeza ko aba bombi batandukana, ubutane bwakorwa hashingiwe ku mpamvu zaturutse kuri Ishimwe Vestine, zirimo ibyo rwagaragaje nk'uguta urugo n'izindi mpamvu zatanzwe mu nama ntegurarubanza. Ikindi kibazo cyagaragajwe n'uruhande rwa Idrissa Ouedraogo ni isano afitanye n'umwana babyaranye. Uruhande rwe rwavuze ko Idrissa Ouedraogo akeka ko uwo mwana ari uwe, ariko rugasaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane neza niba ari se w'umwana. Uretse icyo kibazo cy'isano, uru ruhande rwagaragaje ko rubabazwa no kuba Idrissa Ouedraogo atarabona umwana, rusaba ko Urukiko rwategeka Ishimwe Vestine kumumwereka. Ubu impande zombi zitegereje umunsi wa 3 Ukuboza 2026, ubwo urubanza ruzaburanishwa mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

Rubavu Today – Home