UN yongeye gusaba u Rwanda gukura ingabo zarwo muri Congo
Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yongeye kugaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Akanama k’Umutekano ka Loni nimero 2773, usaba ingabo z’u Rwanda, RDF, guhagarika inkunga zose zishinjwa guha umutwe wa AFC/M23 no kuva ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta yandi mananiza.
Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 21 Gashyantare 2025, wemejwe n’abagize Akanama k’Umutekano bose, nta gihugu na kimwe cyawurwanyije. Usaba kandi M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice igenzura.
Ibyo byongeye kugarukwaho ku wa 29 Nzeri 2026, mu nama y’Akanama k’Umutekano yiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC , RDC isaba ko RDF iva ku butaka bwayo
Uhagarariye RDC muri Loni, Zénon Mukongo Ngay, yavuze ko ibisabwa n’umwanzuro w’Akanama k’Umutekano ka Loni nimero 2773 bitarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Yongeye gusaba ko u Rwanda ruhagarika inkunga rushinjwa guha AFC/M23, ndetse RDF ikava ku butaka bwa Congo.
RDC kandi yasabye ko hatabaho kohereza, gushyira cyangwa gusimbuza ingabo z’u Rwanda mu bikorwa by’amahoro bya Loni, kugeza igihe hazaba hagenzuwe ko RDF yavuye ku butaka bwa RDC.
Ku ruhande rw’u Rwanda, uhagarariye Kigali muri Loni, Martin K. Ngoga, yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye inzira za dipolomasi zirimo ibiganiro bya Washington na Doha.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko ikibazo cya FDLR kigomba kwitabwaho mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano mu karere.Kigali kandi yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’imyanzuro igomba kujyana n’uburyo bwo kugenzura no kwemeza ibyakozwe n’impande zose.
Impande zombi zikomeje kutumvikana ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, Mu nama, ikibazo cy’uko amasezerano y’amahoro ashyirwa mu bikorwa cyagaragajwe nk’ikintu gikomeye mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda rwagaragaje ko hakenewe igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho, mu gihe RDC yo yongeye gushimangira ko hagomba kubahirizwa ibisabwa n’umwanzuro w’Akanama k’Umutekano, birimo kuva kwa RDF ku butaka bwa Congo. MONUSCO n’ikibazo cy’ubutabazi.
Inama kandi yagarutse ku bikorwa bya MONUSCO no ku bibazo by’ubutabazi bikomeje kwibasira abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC.
RDC yavuze ko abantu barenga miliyoni 7.4 bakomeje kuba abimuwe imbere mu gihugu, mu gihe abarenga miliyoni 24 bahanganye n’ibibazo by’ibiribwa.
Ikindi kibazo cyagarutsweho ni icyorezo cya Ebola, cyongeye kugaragara mu gihe aka karere kari gasanzwe gafite ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubutabazi.
Nubwo ikibazo cyo gukura RDF muri RDC cyongeye kugarukwaho, nta mwanzuro mushya w’Akanama k’Umutekano wafashwe ku wa 29 Nzeri 2026 usaba u Rwanda kuvana ingabo muri Congo.
Ahubwo RDC yongeye gusaba ko umwanzuro w’Akanama k’Umutekano ka Loni nimero 2773, wafashwe mu 2025, ushyirwa mu bikorwa. Uwo mwanzuro ni wo usaba RDF guhagarika inkunga iha M23 no kuva ku butaka bwa RDC nta yandi mananiza.
Ibi bibaye mu gihe inzira z’ibiganiro bya Washington na Doha zikomeje kuba zimwe mu nzira z’ingenzi ziganisha ku gushaka umuti wa politiki w’amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.