Umuraperi wo muri Amerika Kendrick Lamar yaciye agahigo ko kwinjiza amafaranga arenga miliyari 550 frw ayakuye mu bitaramo.
Kendrick Lamar Yakoze ibitaramo 47 abicuruzamo amatike abarirwa muri miliyoni 2.037. Byatumye yandika amateka yo kuba umuraperi wa mbere ukoze uruhererekane rw’ibitaramo bikinjiza menshi kurusha abandi. Yinjije miliyoni 390,7$ (asaga miliyari 573 Frw). Ibi bitaramo by'uruhererekane yise “Grand National Tour”, ni ibitaramo akenshi yafatanyaga n’umuhanzi SZA, ibyatumye biba ubufatanye bukomeye hagati y’aba bahanzi babiri bari mu banini cyane ku Isi mu njyana za Hip Hop na R&B.

Mu bitaramo 47 byose byaberaga mu bibuga bitandukanye, abantu basaga miliyoni ebyiri barabyitabiriye. Ni ibitaramo byari bigamije kwamamaza album ya gatandatu ya Kendrick Lamar yise GNX n’iyo SZA yise LANA, zombi zo mu 2024. Aba bahanzi bakoranye imishinga myinshi irimo indirimbo “All The Stars” iri kuri album yitwa ‘Black Panther’ na “Luther” iri kuri album ‘GNX’.

Kendrick Lamar yakomeje gukora ibi bitaramo wenyine, Nyuma yo gutaramira muri Amerika y’Amajyaruguru no mu Burayi. Ni ibitaramo byatangiriye muri ‘Bank Stadium’ i Minneapolis, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ku wa 19 Mata 2025, bisorezwa muri Australia mu Ukuboza 2025. Iki cyabanje cyinjize asaga miliyoni 9$, avuye mu matike asaga 47.000 yacurujwe, bituma kiba kimwe cy’umuraperi cya mbere icyo gihe cyari cyinjije kurusha ibindi.
