Umuramyi Diannah BIZIMANA yateguje indirimbo ye ya mbere
Umuramyi BIZIMANA UMUGWANEZA Diane ukoresha izina rya BIZIMANA Diannah mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yateguje indirimbo ye ya mbere yise NDASHIMA YESU avuga ko irasohoka vuba.

BIZIMANA Diannah ukorera umuziki we mu mujyi wa Kigali, Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge yatangarije Rubavutoday ko ateganya gushyira hanze indirimbo nshya ari na yo ye ya mbere izaba ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana yo yamubohoye ingoyi y’icyaha.
Yakomeje avuga ko kandi yanayanditse ubwo yabonaga nta kindi yakwitura Imana nk’ishimwe ryo kuba yaramurindiye mu buzima butoroshye bw’ishuri yanyuzemo, agahitamo gukoresha indirimbo. Uretse kuba ari umuririmbyi ku giti ke, ubusanzwe BIZIMANA Diannah asanzwe ari umuririmbyi muri korari. Indirimbo aririmba akaba ari na we uziyandikira.

Uyu mwana w’umukobwa ukiri muto afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka binyuze mu bihangano bye ndetse n’abakunzi ba byo, aho yizeye ko abantu bazabikunda ndetse bakanabisangiza abandi, hakaba hari n’abo Imana izakoresha bakamushyigikira mu buryo bwo gushyiraho itafari ryabo mu gukomeza kuzamura impano ye y’ubuhanzi.
BIZIMANA Diannah yarangije ashimira umuryango we uburyo ukomeje kumuba hafi muri byose dore ko avuga ko ari bo batumye yigirira ikizere ndetse bakamugira inama mu bijyanye n’imiririmbire ndetse n’imyitwarire iranga umuramyi mwiza. @Simon Agenda