Umunyarwenya Dogiteri Nsabii yahishuye indirimbo ye nshya "Urugendo"

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 30 September 2026

Umunyarwenya Dogiteri Nsabii yahishuye indirimbo ye nshya "Urugendo"

Dogiteri Nsabii nyuma yo gusshyira hanze indirimbo yari amaze amezi arenga atatu ateguje abantu, yavuze ukuri ku nkuru ziri mu magambo yiyi ndirimbo "Urugendo". Iyi ndirimbo yatangiye kuvuga ko ari kuyitegura kuva muri Kamena 2026, ubwo yari mu kiganiro na Radio Isano ikorere mu karere ka Rubavu, muri Nyakanga, Nsabii yavuze ko indirimbo yamaze kuyitegura kandi ko yiteguye kwinjra no mu mmwuga w'ubuhanzi bw'indirimbo ngo kuko nabyo yarabikundaga cyane nubwo ataribyo byamuhiriye mu itangira ryo kwamamara kwe, gusa avuga ko kuva yaramenyekanye aricyo gihe cyo kweerekana n'izindi mpano afite, harimo no kuririmba.

Dogiteri Nsabii yavuze ko iyi ndirimbo nshya ishingiye ku nkuru mpamo y’urugendo rw’ubuzima bwe, nubwo hari bimwe mu bice yahisemo gukuramo. Ati “Ntekereza ko ubizi ko umuziki ari umuti. Hari ibyo nari nanditse numvaga ko bisohotse byaba ikibazo aho gufasha abayumva.” Nubwo Nsabii amze iminsi agaragara mu bihangano byabandi bahanzi, nka 'Itemani" ya Ezra Joas n'ibisigo, iyi ndirimbo ni yo ya mbere Dogiteri Nsabii asohoye kuva yinjiye mu muziki, akaba avuga ko ahanini yibanze ku buzima bwe.

Indirimbo ya Nsabii ‘Urugendo’ igaruka ku buzima bw’umwana wakuriye mu buzima bugoye, aho rimwe na rimwe kurya byabaga ari ihurizo, bikamusaba kujya kwiba amandazi kugira ngo abone icyo ashyira mu nda. Avuga ko inshuro nyinshi yafatwaga muri ibyo bikorwa, agahondagurwa. Hari n’indi nkuru ibabaje igaragaramo, aho ahamya ko yiboneye n’amaso ye se akubita nyina. Ibi n’ibindi byose yaririmbye muri iyi ndirimbo, kimwe n’ibyo yaje gukuramo, Dogiteri Nsabii ahamya ko ari ubuzima bwe bwite yanyuzemo kuva mu bwana kugeza uyu munsi.

Dogiteri Nsabii yemeje ko yamaze gufata umwanzuro wo kwinjira mu muziki nubwo bitazamubuza gukomeza no gukora sinema, ahamya ko uretse iyi ndirimbo, afite n’izindi nyinshi yitegura gusohora mu minsi iri imbere. Nsabii yavuze ko iyi ndirimbo yatangijwe na Producer Loader, ariko yari imaze imyaka itatu itararangira kubera ko aba bombi batabashaga kubona umwanya wo gukorana. Nyuma, bumvikanye ko Loader ayishyira mu maboko ya Popiyeeh kugira ngo abe ari we uyirangiza. Amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na Musinga.

Umunyarwenya Dogiteri Nsabii yahishuye indirimbo ye nshya "Urugendo" photo
Umunyarwenya Dogiteri Nsabii yahishuye indirimbo ye nshya "Urugendo" photo