Umunyamategeko wa Vestine yatumye urubanza rwe na Ouedraogo rusubikwa.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 30 September 2026

Umunyamategeko wa Vestine yatumye urubanza rwe na Ouedraogo rusubikwa.

Urubanza rwa Vestine n'umugabo we Idrissa Ouedraogo, rwahagaritswe rutarangiye bitewe n'impamvu yatanzwe n'uwunganira Vestine mu mategeko.

Uru urubanza rwari rwitabiriwe na Idrissa Ouedraogo wari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe uruhande rwa Ishimwe Vestine rwo rwari ruhagarariwe n’umunyamategeko we. Umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yagaragarije Urukiko ko batiteguye kuburana kuko atabashije kubona umwanya uhagije wo kwiga dosiye kuko atayiboneye ku gihe, ngo ayinyuzemo amaso bihagije mbere yo kuza mu rubanza.

Umucamanza waburanishaga Vestine na Idrissa, nyuma yaho kumva ubusabe bw'uwari ahagarariye Vestine, yanzuye ko icyifuzo cyabo cyubahirizwa bagahabwa umwanya wo gusoma dosiye, ku wa 2 Ukwakira 2026, nibwo uru rubanza ruzasubukurwa.

Ibi byose bibaye nyuma yuko umugabo wa Vestine, Idrissa Ouedraogo asabye urukigo gutegeka umugore we kuzana umwana babyaranye akamumwereka, bakanapima ADN test, kugira ngo hamenyekane isano bafitanye. Ku bijyanye no gusaba urukiko gutegeka Vestine kumwe reka umwana, Idrissa Ouedraogo yavuze ko ibi yabikoze mu rwego rwo guhabwa amahirwe yo kubona umwana we mbere gutandukana na Vestine wamaze kwaka gatanya ya burundu.

Ku bijyanye no kuba Idrissa yarasabye urukiko gukoresha DNA hakarebwa Isano riri hagati ye n'umwana bivugwa ko babyaranye, Idrissa yavuze ashaka gukuraho urujijo n'impungenge yatewe no kwimwa uburyo bwo kureba umwana we kuva yavuka.

Umunyamategeko wa Vestine yatumye urubanza rwe na Ouedraogo rusubikwa.  photo 1
Umunyamategeko wa Vestine yatumye urubanza rwe na Ouedraogo rusubikwa.  photo 2