Umunyamakuru Edward Rukidi Kijanangoma yagizwe Umwami Mushya wa Tooro

Iranzi Yves Ibrahim · Amakuru · 10 September 2026

Umunyamakuru Edward Rukidi Kijanangoma yagizwe Umwami Mushya wa Tooro

Prince Edward Rukidi Kijanangoma, umunyamakuru akaba n’umusomyi w’amakuru kuri Televiziyo y’igihugu ya Uganda, UBC, ni we watoranyijwe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro, nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.

Kijanangoma yatangajwe nk’umusimbura wa nyakwigendera Umwami Oyo ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, nyuma y’uko komite ishinzwe igenamigambi ry’izungura ry’ingoma ya Tooro iteraniye i Fort Portal, umurwa mukuru w’ubu bwami buri mu Burengerazuba bwa Uganda.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Reuters na Associated Press avuga ko Kijanangoma ari mubyara wa nyakwigendera Umwami Oyo, akaba yari asanzwe azwi nk’umunyamakuru, umusomyi w’amakuru ndetse n’umwanditsi kuri Uganda Broadcasting Corporation (UBC), televiziyo y’igihugu cya Uganda.

Kijanangoma si mushya mu mwuga w’itangazamakuru. Amashusho ya UBC agaragaza ko yagiye agaragara mu biganiro no mu makuru y’iyi televiziyo, harimo gahunda za UBC News Tonight ndetse na UBC Lunch Time.

Asimbuye Umwami wari umaze imyaka irenga 30 ku ngoma Kijanangoma aje ku mwanya w’Umwami nyuma y’urupfu rwa Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, wapfuye ku wa 27 Kanama 2026 afite imyaka 34, ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari arimo kuvurwa indwara ya kanseri.

Umwami Oyo yari umuntu uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga kuko yatangiye gutegeka Ubwami bwa Tooro mu 1995 afite imyaka itatu gusa, bityo aba umwe mu bami bakiri bato cyane mu mateka ndetse aza kumenyekana nk’umwami wari muto kurusha abandi ku isi igihe yimikwaga.

Yari amaze imyaka irenga 30 ari umuyobozi w’umuco w’Abatooro, ndetse yari afite n’izina rikomeye mu bikorwa by’ubugiraneza, by’umwihariko mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA, aho yari Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye.

Izungura ry’ingoma ryateje impaka Nubwo Kijanangoma yatangajwe nk’umusimbura wa Oyo, izungura ry’iyi ngoma ryateje impaka.

Hari abayobozi bo mu Bwami bwa Tooro bari baratangaje mbere ko Umwami Oyo yaba yarasize umwana wari kumusimbura ku ngoma, nubwo uyu mwana yaba atarigeze agaragazwa ku mugaragaro.

Mushiki wa nyakwigendera Umwami Oyo, Ruth Komuntale, na we yanenze icyemezo cyo guhitamo Kijanangoma, avuga ko Oyo yari afite inyandiko y’irage igaragaza ko yasize umuzungura.

Ibi bivuze ko nubwo Kijanangoma yatangajwe n’inzego z’izungura z’Ubwami, hakiri ibibazo n’impaka ku buryo umwami mushya yagombaga gutoranywa.

Mbere y’itangazwa rya Kijanangoma, hari amakuru yari amaze iminsi atangazwa ko George Desmond Kamurasi, umunya-Uganda ukomoka mu muryango w’abami wa Tooro uba i Londres, ari we watoranyijwe.

Kamurasi w’imyaka 36 ni umunyezamu akaba na kapiteni w’ikipe ya SE Dons ikina mu cyiciro cyo hasi cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza.

Amakuru yari yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye yavugaga ko komite y’abantu 21 ishinzwe izungura ry’ingoma yari yamutoye, ndetse ko bamwe mu bayigize bari bamushyigikiye cyane.

Icyakora, amakuru mashya yatangajwe na Reuters na AP ku wa 9 Nzeri avuga ko komite y’izungura yatangaje Edward Rukidi Kijanangoma nk’umwami mushya.

Ni yo mpamvu amakuru ku muntu uzima wemejwe nk’umwami mushya wa Tooro ari ingenzi kuyakurikirana, cyane cyane ko hari raporo zitandukanye zasohotse mu minsi mike ishize.

Ubwami bwa Tooro ni bumwe mu bwami gakondo bukomeye muri Rubavu today ivugako

Nubwo Uganda ari Repubulika kandi umwami wa Tooro akaba nta bubasha bwa politiki afite ku butegetsi bw’igihugu, ubwami bukomeza kugira uruhare rukomeye mu muco, amateka n’imibereho y’abaturage bo muri ako karere.

Ubwami bwa gakondo muri Uganda bwongeye kwemerwa nk’inzego z’umuco mu 1993, nyuma y’imyaka myinshi bwari bwarahagaritswe.

Kijanangoma aramutse yimitswe ku mugaragaro, azasimbura Umwami Oyo wari umaze imyaka myinshi ari ikimenyabose cy’Ubwami bwa Tooro.

Ku ruhande rw’umuryango wa nyakwigendera Oyo, imyiteguro y’umuhango wo kumushyingura irakomeje.

Biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa 12 Nzeri 2026 hafi y’ingoro y’abami ba Tooro i Fort Portal.

Kugeza ubu, igikomeje gukurikirwa ni uko Prince Edward Rukidi Kijanangoma azimikwa ryari n’uko impaka ku waba umuzungura w’ukuri wa nyakwigendera Oyo zizakemuka.