Umukobwa wa Brad Pitt yanze izina rya se bitewe na nyina.
Umukobwa wa Brad Pitt, Zahara ubusabe yatse urukiko rwo gukura izina rya se mu mazina ye bwemejwe, nyuma gusanga ntangingo nimwe imubuza ubwo burenganzira yatanzwe n'uwariwe wese ufite aho ahuriye nawe.
Uyu mukobwa Zahara, umukobwa w’umukinnyi wa filime Brad Pitt, yemerewe n’urukiko kuvana izina rya se, “Pitt”, mu mazina ye. Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko urukiko rw’i Los Angeles rwemeje ubusabe bwa Zahara ku wa 28 Nzeri 2026, nyuma y’uko nta muntu wabutanzeho inzitizi.
Uyu mwana wa Brad Pitt ufite imyaka 21 yari yarasabye ko izina “Pitt” rikurwa mu mazina ye, ariko ntiyagaragaje impamvu y’icyo cyemezo mu nyandiko yashyikirije urukiko. TMZ ivuga ko Zahara na se bamaze igihe batabanye neza. Hari amakuru avuga ko Pitt atitabiriye ibirori byo gusoza amasomo ya kaminuza by’umukobwa we kandi ko atigeze amubwira impamvu, mu gihe abantu ba hafi ya Pitt bavuga ko Angelina Jolie, nyina wa Zahara, yagize uruhare mu kutumvikana kwabo. Ibyo birego ntibyemejwe n’impande zose.
Zahara ubu nawe yagannye inzira yafashwe na bamwe mu bavandimwe be, barimo Shiloh, Maddox na Vivienne, na bo baretse gukoresha izina rya se. Gusa umwavoka wa Zahara yavuze ko umukiliya we yafashe icyo cyemezo ku bushake bwe nyuma y’ibintu byamubabaje, atabisobanura birambuye. Ibi bibaye mu gihe amakuru avuga ko umubano wa Brad Pitt na bamwe mu bana be umaze igihe utifashe neza, nyuma yo gutandukana kwe na Angelina Jolie mu 2016. Zahara yarerewe mu rugo rwa Brad Pitt na Angelina Jolie nyuma y’uko mu 2005 bamukuye mu kigo gifasha imfubyi muri Ethiopia, afite amezi atandatu kuko se yari yarishwe na SIDA mu gihe nyina yari yaramutaye bitewe n’ibibazo by’amikoro.

