Umuhanzi Wa Braza ugezweho i Rubavu yateguje indirimbo nshya yise "Impeta Yawe"
Tuyisabe Claude wamenyekanye ku mazina ya Wa Braza, ni umuhanzi wavukiye mu ntara y'iburengerazuba aza kwimukira i Rubavu, aho yatangiriye urugendo rwe rwa muzika. Azwi ku izina rya "Turimukibisi", rikaba ari izina ry'indirimbo yakoze igakundwa cyane bikarangira bayimwitiriye.

Muri iyi minsi ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo nshya yitwa "Impeta Yawe", izaba iri mu njyana ya Afrobeat. Wa Braza yabwiye Rubavu Today ko iyo ndirimbo agaruka ku rukundo umusore akunda umukobwa, bikarangira afashe icyemezo cyo kumusaba kubana nawe akaramata. Humvikanamo amagambo avuga ngo "Zana urutoki nyikwambike bose babireba".

Wa Braza amaze igihe akora umuziki kuko afite indirimbo nyinshi amaze gusohora kuva yatangiye kwiga kuririmba muri 2012, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Muri 2015 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere muri studio yitwa Revolution Record ahazwi no kwa Leonce beats. Yakoreyeyo indirimbo eshatu, harimo Wenda, Rasta Man, Kenshi n'izindi.

Hashize imyaka ibiri Wa Braza yagashe umwanzuro wo gukora umuziki nk'umwuga kuko yaramaze kubona ko awushizemo imbaraga watanga umusaruro. Guhera muri 2017 yatangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi ukora injyana ya HipHop ariko uko imyaka yagiye yicuma yagendaga akora indirimbo ziri no zindi njyana birangira yisanze no mu njyana ya Afrobeat yari igezweho kuva 2015.

Muri uwo mwaka wa 2017 2017 Wa Braza yagize amahirwe yo guhura n'umuhanzi ukomeye mu Rwanda Tom Close, mu gikorwa cyo gushishikariza abantu gutanga amaraso ku bushake, mu kigo cya ES gisenyi no mu bitari bikuru bya Gisenyi. Icyo gihe Wa Braza yahawe umwanya aririmbira abari bitabiye icyo naririmbiye bagera ku bihumbi umunani. Nyuma y'igitaramo yahawe inkunga ikomeye yo kumukoreshereza indirimbo yitwa "Ikibisi", iki mara gusohoraka yarakunzwe cyane ituma amenyekana.

Guhera 2025 kugeza 2026 Kanama yataramiye ibigo by'amashuri bongera kuri 21, harimo nibyo mu karere Ka Rubavu. Uru rugendo rwamufashije gukomeza kubaka izina, abifashijwemo n'indirimbo "Gelele GELELE", ryumvikanamo amagambo nubundi amenyerewe mu ndirimbo ziririmbwa mu mikino y'abana henshi mu gihugu, avuga ngo "Agatambaro k'umwana karihe? Ngako karahise".

Iyindirimbo iri mu nddirimbo ze zikunzwe n'urubyiruko ndetse n'abakuze, kuko yabibutsaga ibihe byabo byo mu bwana. Wa Braza yemeza ko ari umuhanzi wakoze hlibikorwa byinshi kandi bikomeye, witezweho byinshi mu muziki nyarwanda byumwihariko mu karere ka Rubavu. Yabwiye Rubavu Today ko agiye gukomeza gukora urugendo rwo gutaramira urubyiruko ruri mumashuri atandukanya, mu buryo bwo kwagura umuziki wa Rubavu afatanyije n'abagenzi be muri gahunda bise "Summer Education Show".

Wa Braza Turimukibisi yavuze ko we n'abandi bahanzi bagenzibe bifuza gutaramira muri sitade Umuganda ya Karere ka Rubavu, kuri mu gusoza iyo gahunda ya "Summer Education Show", mu kuboza. Yifuza ko hazaba ibiganiro bihuza urubyiruko n'ubuyobozi mu karere ka Rubavu mu rwego rwo bw'ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya sida, kwiteza imbere binyuze mu mpano zabo.
