Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Boaz Mugisha yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Izina’

Felix Nyangezi · Imyidagaduro · 30 September 2026

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Boaz Mugisha yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Izina’

Hari ibibazo wakibaza kuri uyu musore byinshi kandi biteye amatsiko Ariko hano hari ibisubizo byayo Mu kiganiro Boaz MUGISHA yagiranye n’umwe mu bakoze ba RUBAVU TODAY Yagiye asubiza atya 1. Boaz Mugisha, abarizwa hehe, yatangiye umuziki ryari, intumbero yawe ni iyihe? Boaz Mugisha ni umuhanzi wa Gospel ukomoka mu Ntara y’Iburengerazuba, mu karere ka Rubavu. Ubwo yaganiraga na Rubavu Today yaguze ati :”Natangiye urugendo rw’umuziki nk’umurimo wo gukorera Imana, aho nifashisha impano nahawe kugira ngo ngeze ubutumwa bw’agakiza, ibyiringiro n’urukundo rw’Imana ku bantu”. arakoza ati: ”Intumbero yanjye gusa, ni uko indirimbo zanjye zaba igikoresho Imana ikoresha mu gukomeza, gukiza imitima no kwegeza abantu kuri Kristo”. 2. Indirimbo “IZINA” yanditswe na nde, ibumbatiye ubuhe butumwa? Muri Iki kiganiro yakomeje atubwira ati iyi ndirimbo Izina yanditswe nawe bwite ntawundi umufashije Arakoza ati: “Iyi ndirimbo IZINA ni indirimbo yibanda ku mbaraga n’ububasha biri mu Izina rya Yesu. Ubutumwa bwayo ni ukwibutsa abantu ko, nubwo hari amazina menshi y’abantu bakomeye, nta zina rirusha irya Yesu gukomera”. Izina rya Yesu ni Izina ry’ubuhungiro, agakiza, ibyiringiro n’ubutsinzi. Iyo uryiringiye kandi ukarishingiraho, ushobora guca mu bihe bikomeye udatsinzwe. 3. Ni iki wasubiza abakunzi bawe bifuza igitaramo cyawe? Mugisha Boaz mu magambo ye yatangiye adushimira ati: “Ndabashimira cyane. Kuba mufite inyota yo kubona Boaz Mugisha Live ni ikintu kinshimisha kandi kintera imbaraga”. Arakomeza adupfundurira agaseke kari kaduteye amatsiko atubwira ko barimo badutegurira ibintu byiza kandi bifuza ko igihe kizagera, tukazateranira hamwe tukaririmba, tugasingiza Imana kandi tukishimira n’ibyo yadukoreye. Akomeza adusaba ko twakomeza kubashyikira mubikorwa byabo bya buri munsi. 4. Ni ibihe bikorwa bitari umuziki wakoze cyangwa uteganya gukora? Yakomeje atubwira ko ntanyungu akora ategereje mu magambo ye yagize ati: “Ntabwo umuziki ari wo mwuga nkora cyane ko wo nwukora ntanyungu ndangamiyeho cyane gusa izije turazakira”. Mu musozo yasoje atubwira ko Mu gihe kiri imbere, yifuza no kugira uruhare mu mishinga ijyanye n’ubuhanzi, creative skills, media n’iterambere ry’urubyiruko, kugira ngo impano zitandukanye zibe umusingi w’imibereho myiza n’iterambere. Iyo umuntu ageze mu bihe bitoroshye, hari igihe amagambo menshi agera aho Ukumva adahagije, ugasigara ukeneye aho ushyira icyizere cyawe. Ni muri uwo murongo umuhanzi wa Gospel, Boaz Mugisha, agaruka mu ndirimbo ye nshya yise “Izina”, yashyize hanze aherekejwe n’amashusho.

Boaz Mugisha ni umwe mu bahanzi bakomeje gukoresha impano yabo mu kuramya no guhimbaza Imana, aho indirimbo ze zibanda ku butumwa bwo kwizera, gushima no gukomeza kwiringira Imana.

Mu ndirimbo “Izina”, Boaz yibanda ku izina ry’Imana, arishyira mu murongo w’ubutumwa bwubakiye ku kwizera no gushaka imbaraga mu Mana. Ni indirimbo itanga umwanya wo gutekereza ku muntu wanyuze mu bihe bikomeye, ariko agakomeza kwizera ko Imana ishobora kumubera ubuhungiro n’imbaraga.

Amashusho y’iyi ndirimbo yamaze gushyirwa kuri YouTube, aho Boaz agaragaza ubutumwa bw’indirimbo mu buryo bujyanye n’umurongo we wo kuramya no guhimbaza Imana.

“Izina”, ubutumwa bwo kwizera

Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku gitekerezo cyo kwiringira Imana no kwizirika ku izina ryayo, cyane cyane mu bihe umuntu ashobora kuba adafite ibisubizo by’ibibazo ahura na byo.

Boaz akoresha umuziki nk’inzira yo kwibutsa abayumva ko ibihe bigoye bidakwiye kubabuza gukomeza kwizera. “Izina” rero iza nk’indirimbo ishobora gutuma uyumva afata akanya ko gutekereza ku kwizera kwe no ku mwanya Imana ifite mu buzima bwe.

Boaz Mugisha akomeje urugendo rwa Gospel

“Izina” ni imwe mu ndirimbo nshya Boaz Mugisha akomeje kongera ku bikorwa bye bya muzika. Mbere yayo, uyu muhanzi yari amaze kumenyekanisha n’izindi ndirimbo zirimo “Hozana”, na yo ifite ubutumwa bushingiye ku kwizera no gushima Imana.

Mu gukomeza gusohora ibikorwa bishya, Boaz aragenda yubaka urugendo rwe muri Gospel, akoresha ijwi n’impano ye mu kugeza ku bantu ubutumwa bwibanda ku Mana.

Amashusho ya “Izina” yamaze gushyirwa kuri YouTube, aho abakunzi b’umuziki wa Gospel bashobora kuyareba no kumva indirimbo yuzuye.

Ku bakurikira ibikorwa bya Boaz Mugisha, “Izina” ni indi ntambwe nshya mu rugendo rwe rwa muzika, aho akomeje guhuza impano ye n’ubutumwa bwo kwizera no kuramya Imana.