Umugore yataye umugabo wamurongoye maze yisangira agasore bahoze bakundana.
Mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali umugore yataye umugabo bari bamaze amezi abiri bashyingiranwe ,asahura ibirongoranwa byose abijyana ku musore bahoze bakundana akaba yemeza ko ari nawe yikundira bakwiriye kubana. ReadTravel Guides
Uyu mugore yabwiye Tv1 ko ubukwe bw’aba bombi bwabaye tariki 2 Kanama 2026, gusa ngo kuva icyo gihe umugore nta munezero yagiriye mu rugo kuko ngo yabanaga n’uwo atakunze ndetse no kurambangizanya kwabo kwihuse cyane bategura ubukwe mu mezi abiri.
Umugore ati ” Ikintu cya mbere ntabwo namukundaga (uwo bashyingiranwe mu mategeko)… Rero njyewe ntabwo nahabo mpangayitse ngo ndabana n’umuntu ntakunda.”
Uwo mugore asobanura ko uwo yahisemo gusanga bakibanira ari umusore bakundanye imyaka itandatu kandi akaba amukunda cyane, ko kandi niba hari uburyo babona gatanya bayihabwa.
Uwo mugore avuga ko mu mezi abiri yabanye n’uwo mugabo yagerageje kunaniza umugabo ariko kuko we umugabo yamukundaga akabyirengagiza.
Umugore ati ” Nashatse imodoka nzagufata ibikoresho byanjye. Ubwo yaje nimugoroba asanga nagiye. Natwaye ibikoresho ngira ngo azabone uko ajya kundega.”
Amategeko ateganya iki mu gihe umwe mu bashyingiranwe ataye urugo akaba yajya kubana n’undi nk’umugabo n’umugore hakazamo no kujya bakora imibonano mpuzabitsina ?
Ingingo ya 136 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 yahinduwe ivuga ko “Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe .
Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.
Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Ukureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n’uregwa.”
Ingingo ya 140 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 yahinduwe ivuga ko “Gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Ukureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n’uregwa.”