Umugabo wari umaze iminsi ashakishwa yafashwe atwaye ibikoresho biteye ubwoba

Iranzi Yves Ibrahim · Amakuru · 9 September 2026

Umugabo wari umaze iminsi ashakishwa yafashwe atwaye ibikoresho biteye ubwoba

Mu Budage, polisi yafashe umugabo w’imyaka 48 wakekwagaho uruhare mu bitero byibasiraga ibikorwaremezo by’amashanyarazi. Abashinzwe umutekano bavuze ko igihe yafashwe yari afite ibikoresho byaturika, ndetse hafi aho basangamo n’ama bombi yari ahishe mu ihema.

Budage yatangaje ko yafashe umugabo wari umaze iminsi ashakishwa kubera ibitero byibasiye amashanyarazi n’ibigo bihinduranya amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu. ‎ ‎Uyu mugabo, wavuzwe mu itangazamakuru nka Daniel V, yari amaze iminsi ashakishwa nyuma y’ibikorwa byo kugerageza guhungabanya imiyoboro y’amashanyarazi no gutera ahantu hakomeye h’igihugu. ‎

Yafatiwe hafi y’uruganda rutanga amashanyarazi rwa **Weisweiler**, mu ntara ya North Rhine-Westphalia. ‎ ‎ ‎Abapolisi bavuze ko ubwo bamfataga yari afite ibindi bikoresho byaturika. Hafi y’aho kandi basangamo ihema ryarimo ibindi bikoresho bikekwa ko byari biteganyijwe gukoreshwa mu bindi bikorwa.

‎Ibi byatumye abashinzwe umutekano bakomeza kugenzura ako gace no gukuraho ibikoresho byashoboraga guteza ibindi byago. ‎ ‎ ‎Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibitero byari bigamije guhungabanya ibikorwaremezo bitanga amashanyarazi, cyane cyane ibigo bifitanye isano n’inganda zikoresha amakara.

Mu butumwa bwanditswe n’umuntu wavugaga ko ari we wakoze ibyo bikorwa, hagaragayemo ibitekerezo birwanya gukoresha ibicanwa biva mu bucukuzi, cyane cyane amakara. ‎ ‎Abayobozi b’u Budage bavuze ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko uwo wafashwe ari we wateguye ibikorwa byose, niba yarakoraga wenyine cyangwa niba hari abandi bamufashaga.

Mbere y’uko afatwa, polisi yari yarasatse ishyamba rya Hambacher Forst, ikoreshamo abapolisi benshi, drones n’indege zifite ubushobozi bwo kureba ahari ubushyuhe. ‎ ‎Ishakisha ryari ryakuruye abantu benshi kubera ko uwo mugabo yari amaze igihe ataraboneka, kandi hakaba hari impungenge ko ashobora kongera gukora ibitero. ‎ ‎Iyi nkuru iratangaje kubera uburyo ibikorwa byari biteguye.

Ntibyabereye ahantu hamwe gusa, ahubwo byagaragaye mu bice bitandukanye, bituma abashinzwe umutekano bibaza niba ari umuntu umwe wabiteguye cyangwa niba hari itsinda ryari ribiri inyuma. ‎ ‎Ikindi cyatangaje abantu ni uko umuntu yashoboraga kumara iminsi ahunga kandi akabasha kugendana ibikoresho bikomeye mu gihe polisi yari imushakisha hirya no hino.

‎Abategetsi b’u Budage baracyitwararika mu gutangaza amakuru y’uru rubanza, kuko kuba umuntu yafashwe bidahita bivuga ko ibyaha byose byamaze kumuhama. ‎ ‎Iperereza rigomba gukomeza gukusanya ibimenyetso, kumenya inkomoko y’ibikoresho byafashwe no gusuzuma niba hari abandi bantu babigizemo uruhare.