umugaba mushya wungirije wa UNMISS yiyemeje gukorana bya hafi n’ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo
Juba, Sudani y’Epfo: Umugaba mushya Wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj Gen Laston Ngosa, yavuze ko azakorana bya hafi n’ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa, mu rwego rwo gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za UNMISS.
Maj Gen Laston Ngosa yabigarutseho kuri uyu munsi ubwo yasuraga ingabo z’u Rwanda zigize RWANBATT-1, zifite icyicaro mu kigo cya UN Tomping kiri i Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo.
Mu ruzinduko rwe, Maj Gen Ngosa yagaragarijwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ndetse n’uruhare rwazo mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ubutumwa bw’amahoro bwa UNMISS.
Yasezeranyije izo ngabo ko ubuyobozi bushya bw’Ingabo za UNMISS buzashyira imbere ubufatanye bwa hafi n’abasirikare b’ibihugu bitandukanye bari muri ubu butumwa, kugira ngo inshingano zo kubungabunga amahoro n’umutekano zishyirwe mu bikorwa neza.
Maj Gen Laston Ngosa yari aherekejwe na Brig Gen Daisuke Horiguchi, Umuyobozi ushinzwe abakozi ku cyicaro gikuru cya UNMISS, ndetse n’abandi bayobozi n’abakozi bo ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za UNMISS.
Ingabo z’u Rwanda zimaze imyaka zitabira ibikorwa by’amahoro bya Loni muri Sudani y’Epfo, aho zigira uruhare mu bikorwa bigamije kurinda abasivili, gufasha mu kubungabunga umutekano no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za UNMISS.