Umudepite wa Gabon yaciwe ihazabu nyuma yo gukubita umukozi wa RwandAir i Kigali
Umudepite wigenga wo muri Gabon, Augustin Lobelle Yembi, yaciwe ihazabu ya 500,000 by’amafaranga akoreshwa muri Gabon, nyuma y’urubanza rujyanye n’amakimbirane yagiranye n’umukozi wa RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Urukiko rw’i Libreville rwamuhamije icyaha cy’ihohoterwa ryoroheje, rumuca ihazabu ya 500,000 FCFA, hiyongereyeho amafaranga y’imanza. Icyemezo cyafashwe ku wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2026, mu rubanza rwabereye mu ruhame kandi rwaciwe ku rwego rwa mbere.
Ibi bikomoka ku byabaye ku wa 3 Nzeri 2026 ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ubwo Yembi yari mu rugendo anyuze i Kigali. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga uyu mudepite ari mu makimbirane n’umukozi wa RwandAir, ndetse akamukubita. Icyateye ayo makimbirane nticyigeze gisobanurwa mu buryo burambuye n’inzego zombi.
Nyuma y’ibyabaye, Yembi yahise atabwa muri yombi n’inzego z’u Rwanda ndetse amara iminsi itatu afunze. Yari ategereje ko dosiye ye ikurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda, ariko nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’abategetsi b’u Rwanda na Gabon, yemerewe kuva mu Rwanda ku wa 6 Nzeri, asubizwa mu gihugu cye.
Ageze muri Gabon, dosiye yakomeje gukurikiranwa n’ubutabera bw’icyo gihugu. Urubanza rwabereye i Libreville, aho abamwunganira mu mategeko bari basabye ko imigendekere y’urubanza ihagarikwa, ariko urukiko rutesha agaciro icyo kirego rukomeza kuburanisha dosiye.
Yembi ni umudepite wigenga uhagarariye agace ka Lolo-Bouenguidi mu Ntara ya Ogooué-Lolo. Yari yagaragaye cyane muri iyi dosiye nyuma y’amashusho y’ibyabereye ku kibuga cy’indege akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.
Ihazabu yaciwe na 500,000 FCFA ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 1,28, hakiyongeraho amafaranga y’imanza. Iki cyemezo cyafashwe ku rwego rwa mbere, bityo hakaba hakiri uburyo bwo kujurira hakurikijwe amategeko ya Gabon.