Ukraine: Abantu 6 bishwe n’ibitero by’u Burusiya nyuma y’ibiganiro bya Trump na Zelenskyy
Abantu babiri bishwe i Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, mu gihe abandi bane bishwe mu ntara ya Donetsk, ahari ku murongo w’urugamba. Igitero cyabereye i Kyiv ku manywa cyamaze amasaha menshi, kuva mu gitondo kugeza nyuma ya saa sita. Abayobozi baho bavuze ko abarenga 30 bakomeretse. Perezida Zelenskyy yavuze ko Uburusiya bwakoresheje indege zitagira abapilote nyinshi mu kugaba ibitero kuri Kyiv, harimo izifite moteri ya jet kandi ziguruka ku muvuduko mwinshi, bigatuma kuzihagarika bigorana. Umuyobozi w’umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko imwe muri izo drones yakubise inyubako y’amagorofa icyenda idatuwemo, ndetse n’ahakorerwa ubucuruzi n’ububiko. Ikigo cy’Abanya-Ukraine gishinzwe ibikomoka kuri peteroli, Ukrnafta, na cyo cyatangaje ko imwe muri sitasiyo zacyo zigurisha lisansi yatewe, ikaba ari iya gatandatu yibasiwe mu byumweru bike bishize. Ibikorwa remezo bya gari ya moshi na byo byibasiwe, bituma umwe mu bakozi akomereka. Mu gace ka Donetsk, igisasu cyo mu kirere cyahitanye abantu nibura bane mu mudugudu uri hafi y’umurongo w’urugamba, abandi bane barakomereka. Trump na Zelenskyy baganiriye ku guhagarika ibitero Ibi bitero byabaye nyuma y’uko Trump na Zelenskyy bahuriye ku ruhande rw’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa Kabiri. Aba bayobozi baganiriye ku buryo hashobora kubaho amasezerano y’agahenge hagati ya Ukraine n’Uburusiya arebana n’ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu. Zelenskyy yasabye ko Amerika yongera Ukraine ibisasu bya Patriot birinda ibitero byo mu kirere, kubera impungenge z’uko Uburusiya bushobora kongera kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu mu gihe cy’imbeho. Zelenskyy yavuze ko nta masezerano yagezweho, ariko ko Ukraine yiteguye kuganira ku buryo ubwo ari bwo bwose bw’agahenge ku bijyanye n’ibikorwa remezo by’ingufu, igihe Uburusiya bwaba buhagaritse kubyibasira. Uburusiya buvuga ko ibiganiro by’amahoro bitaragera igihe Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko kugeza ubu nta mpamvu iboneka yatuma ibiganiro by’amahoro hagati ya Moscow na Kyiv bitangira. Yavuze ko Uburusiya bugikomeye ku cyifuzo cyo kuganira ku mahoro, ariko ko “nta shingiro rihari” ryatuma ibiganiro byimukira ku rwego rwo gushaka amahoro muri iki gihe. Peskov kandi yavuze ko Perezida Vladimir Putin yiteguye guhura na Trump imbonankubone igihe abayobozi bombi babona ko bikenewe. Ku bijyanye no guhura kwa Putin na Zelenskyy, Peskov yongeye kuvuga ko Uburusiya bushaka ko ibiganiro bibera i Moscow. Ukraine yo yavuze mbere ko kujya i Moscow mu biganiro bitari ku murongo, isaba ko ibiganiro byabera mu gihugu kidafite uruhare muri iyi ntambara. Peskov kandi yavuze ko igihe kitaragera cyo gutegura inama y’abakuru b’ibihugu igamije amahoro, ashimangira ko hakenewe kubanza gutegurwa ibisubizo ku rwego rw’impuguke.