Uganda: Pasiteri yarwaniye amaturo

NIRINGIYIMANA Simeon · Amakuru · 6 September 2026

Uganda: Pasiteri yarwaniye amaturo

Pasiteri wo muri Uganda, yarwaniye amaturo ndetse akekwaho gufata telefoni ya Byomuhangi akayikubita hasi, ikangirika imbere n’inyuma. Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kigezi, SP Nelson Tumushime, yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gukorera mu murongo w’amategeko. Yagize ati “Tuributsa abayobozi b’amadini bose ko bagomba gukorera ku mategeko. Ubwisanzure mu by’imyemerere ntibutanga uburenganzira bwo gukubita abantu, gukora uburiganya cyangwa kubambura.” Yakomeje avuga ko umupasiteri wese uzafatwa akora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi azatabwa muri yombi, agashyikirizwa ubutabera hakurikijwe amategeko ya Uganda.