Ubutumwa bukomeye buri mu ndirimbo nshya “Yangiriye Neza” ya Jonathan Bacogoza
Jonathan Bacogoza yashyize hanze indirimbo “Yangiriye Neza” Umuhanzi Jonathan Bacogoza yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Yangiriye Neza”, igihangano avuga ko gikubiyemo ubutumwa bw’ingenzi bwo gukomeza kwizera Imana no kuyiringira mu bihe byose. Jonathan Bacogoza yashyize hanze “Yangiriye Neza” uyu munsi saa kumi n'ebyiri z'umugoroba [18:00]. Yongeye kwegera abakunzi be Yavuze ko iki ari igihe cyo kongera kwegera abakunzi be, cyane ko bamaze igihe bategereje igihangano gishya. Yabasabye gukomeza kumushyigikira, ashimangira ko urukundo nyarwo rurangwa no kwihangana. “Gusenga bituma ugeze ikibazo ku Mana, ariko kwizera bigatuma ukisigayo” Mu butumwa yageneye abakunzi be, Jonathan Bacogoza yifashishije umurongo wo muri Mariko 11:24, ugira uti: “Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere y'uko mubihawe, kandi muzabibona.’” Asobanura ko gusenga ari uburyo umuntu ageza ibibazo bye ku Mana, ariko kwizera akaba ari ko gutuma abisigayo, aho gukomeza kubitwarana na we nyuma yo kubishyira mu biganza by’Imana. Ati: “Gusenga bituma umuntu ageza ibibazo afite ku Mana, ariko kwizera ni ko gutuma abisigayo, atabisubiranayo.” Ubutumwa bwo gusenga no kwizera Ni ubutumwa buhamagarira abantu kudahagararira ku gusenga gusa, ahubwo bakagira n’icyizere ko Imana ishobora gukora ibyo bayisabye. Yabasabye gutegereza “Yangiriye Neza” Jonathan Bacogoza yakomeje gukumbuza abakunzi be ibihe byiza, abasaba gutegereza indirimbo “Yangiriye Neza”, avuga ko ari igihangano aje kubasangira nyuma y’igihe. Elyse Mpano na Brilliance bagize uruhare mu ndirimbo Ni indirimbo yakozwe na Elyse Mpano mu buryo bw'amajwi, mu gihe amashusho yakozwe na Brilliance.