Ubusesenguzi: Amahirwe 5 urubyiruko rwa Rubavu rurusha bagenzi babo bo mu turere 29
Rubavu ifite umwihariko wo kuba ihuriro ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubwikorezi bwo ku Kiyaga cya Kivu, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Iyo ayo mahirwe ahujwe n’urubyiruko rufite ubumenyi, udushya n’umurava, Rubavu ishobora kuba kamwe mu turere dufite ubushobozi bukomeye bwo guhanga imirimo no guteza imbere urubyiruko. Rubavu Today yakoze isesengura ku mahirwe atanu yihariye urubyiruko rw’aka Karere rushobora kubyaza umusaruro, rukaba rwagira umwihariko ugereranyije n’urubyiruko rwo mu tundi turere 29 tw’u Rwanda. Wibuke ko u Rwanda rugizwe n'Uturere 30, ubwo Rubavu ivuyemo harasigara Uturere 29. Ni ngombwa kuvuga ko iyi atari imibare yemeza ko urubyiruko rwa Rubavu rumaze kurusha utundi turere twose mu mirimo cyangwa mu ikoranabuhanga. Ahubwo ni isesengura rishingiye ku bikorwa remezo, gahunda za Leta, ishoramari n’imiterere y’ubukungu bwa Rubavu, bigaragaza amahirwe ashobora gutuma urubyiruko rw’aka Karere ruba ku isonga. 1. Rubavu ifite isoko ry’umurimo ridasanzwe kubera Goma n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka Hari ikintu Rubavu ifite kitari mu turere twinshi tw’u Rwanda: umupaka mpuzamahanga uyihuza n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Akarere ka Rubavu gafite imipaka ya Petite Barrière na Grande Barrière, ndetse n’umupaka wa Kabuhanga. Ubuyobozi bw’Akarere busobanura Rubavu nk’igicumbi cy’ubucuruzi mpuzamahanga, mu gihe gahunda z’iterambere z’Akarere na zo zishyira imbere guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ibi bisobanura amahirwe menshi ku rubyiruko rufite ubumenyi mu: bucuruzi mpuzamahanga, logistics n’ubwikorezi, customer service, marketing n’ikoranabuhanga; icungamari, ubucuruzi bugezweho (digital commerce), hotel n’ubukerarugendo. Ikindi gikomeye ni uko Rubavu Bonded Warehouse, yubatswe hafi ya Petite Barrière, igamije kunoza imigendekere y’ibicuruzwa n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ibi byongera amahirwe ku rubyiruko rufite ubumenyi bujyanye n’ubucuruzi n’imicungire y’ibicuruzwa. Aha ni ho urubyiruko rwa Rubavu rushobora guhindura kuba ku mupaka rukabigira umwuga. 2. Ikoranabuhanga: Rubavu iri mu mijyi iri kubakwamo igisekuru gishya cy’abahanga Niba hari ahantu urubyiruko rwa Rubavu rukwiye kwihutira gufata amahirwe, ni ikoranabuhanga. Rubavu ni umwe mu mijyi ine y’u Rwanda iri mu mushinga wa HANGA Hubs, ugamije gufasha urubyiruko na ba rwiyemezamirimo bato gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga imirimo no guteza imbere imishinga. Ni umushinga ushyigikiwe na Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, unyujijwe mu nzego zirimo RISA na ICT Chamber. Mu 2025, ibikorwa bya Hanga Hub Rubavu byagejeje ku rubyiruko amahugurwa, ahantu ho gukorera, ibikoresho bya digital fabrication, ubujyanama n’ubufasha mu guhindura ibitekerezo bikavamo prototypes n’ibicuruzwa byagezwa ku isoko. Ntabwo ari ibyo gusa. Mu 2026, AIPI For All yafashije urubyiruko rwitabiriye gahunda ya Digital Literacy Training yabereye muri Hanga Hub Rubavu, aho abarangije bagaragaje ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu kubona amahirwe y’akazi no kwihangira imirimo. Hari n’undi mushinga ushimishije: College Baptiste GACUBA iri gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere amasomo ya IoT ajyanye n’ubuhinzi, aho urubyiruko rwigishwa gukoresha sensors n’amakuru mu buhinzi bugezweho. Abanyeshuri 75 biteganyijwe ko bazagerwaho n’aya mahugurwa, hakabaho n’amahirwe ya internships. Ibi bivuze ko umusore cyangwa umukobwa w’i Rubavu ushaka kwinjira mu AI, coding, IoT, digital marketing, graphic design, software, cybersecurity cyangwa e-commerce, afite aho ahera hafi ye. 3. Icyambu cya Rubavu: amahirwe mashya mu bwikorezi, logistics n’ubucuruzi Icyambu cya Rubavu ni kimwe mu bikorwa remezo bishobora guhindura cyane isura y’akazi mu Karere. Icyambu gifite ubushobozi bwo gutwara toni 700,000 z’ibicuruzwa ku mwaka, ndetse kikaba gishobora kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 2.7 ku mwaka. Gishobora kandi kwakira amato abiri atwara imizigo icyarimwe. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo hatangizwaga iki cyambu, yavuze ko atari inyubako gusa, ahubwo ari irembo ry’iterambere, ihuzabikorwa n’amahirwe. Ku rubyiruko, ibi bishobora kuvamo imirimo n’ubucuruzi mu nzego nka: transport, shipping, warehousing, customs, logistics, tourism, hospitality, ICT, security, mechanics, engineering n’ubucuruzi. Ikirenzeho, icyambu gishobora gufasha ibicuruzwa biva mu nganda zikomeye zo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, zirimo BRALIRWA, CIMERWA n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi, kugera ku masoko mu buryo bworoshye. Ni ukuvuga ko urubyiruko rufite ubumenyi mu micungire y’ibicuruzwa n’ubwikorezi rufite amahirwe yo kutaba abakozi gusa, ahubwo no gushinga companies zitanga serivisi muri uru ruhererekane. 4. Ubukerarugendo: Lake Kivu ishobora kuba uruganda rw’akazi ku rubyiruko Rubavu ifite ikintu utundi turere twinshi tudafite ku rugero rungana na rwo: Lake Kivu, hot springs, imisozi, amahoteri, restaurants n’ahantu nyaburanga. Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza Lake Kivu, Nyamyumba Hot Springs, imisozi ya Muhungwe, Rubavu na Nengo ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo nk’umutungo w’ingenzi w’Akarere. Ariko aha hari amahirwe akomeye kurushaho: Rwanda Development Board iri guteza imbere amahirwe y’ishoramari mu bukerarugendo muri Rubavu, harimo umushinga wa Hotel Strip ku nkengero za Lake Kivu, ugizwe n’amacumbi, imyidagaduro, retail, spa n’ibikorwa by’ibirori. Ibi bishobora gutuma urubyiruko rwinjira mu mirimo no mu bucuruzi bw'ubukerarugendo, ariko kandi hakabaho n’amahirwe yo gukora ibintu bishya: tourism content creation; photography na videography; tour guiding; boat tourism; restaurants; events; hospitality; souvenir businesses; travel agencies; na digital tourism marketing. Umusore w’i Rubavu ufite telefone nziza, ubumenyi bwa social media n’ubushobozi bwo kuvuga inkuru ashobora kuba umukozi w’ubukerarugendo atarigeze yiga Tourism muri kaminuza. 5. Urubyiruko rufite amahirwe yo guhuza ubumenyi n’imishinga ruvuka rufite isoko hafi yarwo Icyiza kuri Rubavu ni uko aya mahirwe atari ahantu hatandukanye cyane. Ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubwikorezi n’ubuhinzi bishobora gukorana. Urugero, umusore ufite ubumenyi bwa ICT ashobora gukora application ifasha abacuruzi kumenya uko ibicuruzwa byambuka umupaka. Ufite ubumenyi bwa marketing ashobora gufasha amahoteli na restaurants kubona abakiriya hifashishijwe social media. Ufite ubumenyi bw’ubuhinzi ashobora gukoresha IoT n’amakuru mu kongera umusaruro. Ufite ubumenyi bwa logistics ashobora gushinga company ifasha mu gutwara no gucunga ibicuruzwa. Kandi ufite impano mu gukora videos ashobora guhindura Rubavu igicumbi cy'ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga (Rubavu Tourism Content), bikaba ubucuruzi. Iyi ni yo mpamvu gahunda z’Akarere na gahunda za Leta zishyira imbere job creation (guhanga umurimo), youth training (amaguhurwa y'urubyiruko), innovation hubs (guhanga udushya), MSMEs, tourism (ubukerarugendo) ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Umubare umwe ukwiye gutera urubyiruko rwa Rubavu ishema Nk'uko tubicyesha NISR, Imibare y’ibarura rya 2022 igaragaza ko mu rubyiruko rw’imyaka 16–30 rwari rufite akazi i Rubavu, 67.9% bari abakozi bahembwa, 24.8% ari abikorera ku giti cyabo, mu gihe abandi bari mu byiciro bitandukanye by’umurimo. Ikindi ni uko hari imirenge imwe yagaragaje ibipimo by’akazi ku rubyiruko biri hejuru, nka Bugeshi, Cyanzarwe na Mudende. Ibi ntabwo bivuze ko ikibazo cy’ubushomeri cyakemutse. Ahubwo bigaragaza ko hari urubyiruko ruri gukora kandi hari urufite ubushobozi bwo kwihangira imirimo, mu gihe amahirwe mashya akomeje kwiyongera. Muri Nyakanga 2026, ubwo hatangizwaga gahunda y’Intore mu Biruhuko, Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite, kandi umuhango wasojwe hatanzwe impamyabushobozi ku rubyiruko 252 rwari rumaze gusoza amahugurwa y’imyuga, basabwa gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse kugira ngo bubafashe kwihangira imirimo. Na none, muri Kamena 2026, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka amahoro n’umutekano, by’umwihariko ku bakoresha imipaka. Inteko rusange y’urubyiruko yari yitabiriwe n’abasaga 370. Rubavu ifite amahirwe, ariko amahirwe ntabwo ahagije Rubavu Today ibona ko ikibazo gikomeye atari ukumenya niba amahirwe ahari. Arahari. Ikibazo ni ukumenya niba urubyiruko ruzayahindura akazi, businesses n’ubutunzi. Kuko icyambu gishobora kubakwa, ariko hakaba hakenewe urubyiruko rufite ubumenyi bwa logistics. HANGA Hub ishobora kubaho, ariko hakaba hakenewe urubyiruko rufite ibitekerezo bishobora guhinduka businesses. Lake Kivu ishobora kuba nziza, ariko hakaba hakenewe abakiri bato bashobora kuyihinduramo tourism experiences. Umupaka ushobora kuba ukora amasaha menshi, ariko hakaba hakenewe abazi gukorera amafaranga mu buryo bwemewe kandi bugezweho. Ni aha urubyiruko rwa Rubavu rukwiye gufata icyemezo gikomeye: kuva ku kuba abareba amahirwe, rukaba abarimo kuyahanga. Rubavu ntabwo ikeneye urubyiruko rutegereje akazi gusa. Ikeneye urubyiruko rureba icyambu rukabona logistics company, rureba umupaka rukabona e-commerce, rureba Lake Kivu rukabona tourism business, rureba HANGA Hub rukabona startup, kandi rureba ibibazo by’abaturage rukabona business idea. Kandi niba hari akarere gashobora guhuza akazi, umupaka, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’ubwikorezi bikabyara amahirwe mashya ku rubyiruko, Rubavu ni kamwe mu duce dufite uwo mwihariko. Igisigaye ni ubumenyi, discipline, innovation, capital no gukorera ku mahirwe ahari.