U Rwanda rwitabiriye Inama Nyafurika y’Abagaba Bakuru b’Ingabo i Kampala

Felix Nyangezi · Amakuru · 5 October 2026

U Rwanda rwitabiriye Inama Nyafurika y’Abagaba Bakuru b’Ingabo i Kampala

Kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwitabiriye Inama Nyafurika y’Abagaba Bakuru b’Ingabo iri kubera i Kampala muri Uganda, ihuriza hamwe abayobozi bakuru b’ingabo baturuka mu bihugu 18 bya Afurika.

Muri iyi nama, abayitabiriye bari kuganira ku bikorwa n’inshingano z’ingabo bitagarukira gusa ku bikorwa by’intambara, ahubwo bikubiyemo n’uburyo ingabo zishobora kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo bitandukanye by’umutekano n’ibindi bibazo bigira ingaruka ku mutekano w’ibihugu.

Insanganyamatsiko y’iyi nama yibanda ku gushimangira ubushobozi bw’ingabo bwo kwihutira guhangana n’ibibazo by’umutekano, mu buryo bujyanye n’ibihe bigezweho.

Ibiganiro byibanze kandi ku kuba imiterere y’ibibazo by’umutekano muri Afurika ikomeje guhinduka, bityo hakaba hakenewe ingabo zifite ubushobozi bwo guhangana n’izo mpinduka no gukoresha uburyo bugezweho mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Akanama gatanga umwanya ku bihugu bya Afurika wo kungurana ibitekerezo ku mikoranire, ubunararibonye n’ingamba zafasha umugabane guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.