U Rwanda rwakiriye toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli zanyuze i Mombasa
U Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’ibikomoka kuri peteroli bingana na toni 40,000, byagejejwe mu gihugu binyuze ku Cyambu cya Mombasa muri Kenya, mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano w’ingufu.
Ibyo bikomoka kuri peteroli byagejejwe muri Kenya n’ubwato MT Sea Wolf, bikaba ari byo byiciro bya mbere by’ibikomoka kuri peteroli byatumijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda.
U Rwanda na Kenya bifitanye amasezerano atuma u Rwanda rukoresha ibikorwaremezo bya Kenya mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli ku masoko yo hirya no hino ku Isi, birimo kubibika no kubitwara hakoreshejwe ibikorwa remezo by’ubwikorezi bya Kenya.
Ubu bufatanye bugamije gukomeza korohereza u Rwanda kubona ibikomoka kuri peteroli no kongera umutekano w’ingufu, cyane cyane ko igihugu kidakora ubucukuzi bwa peteroli imbere mu gihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Zingiro Armand, yavuze ko gukoresha Umuhora wa Ruguru bizafasha u Rwanda gukomeza kubona ibikomoka kuri peteroli mu buryo bwizewe.
Yagize ati: “Binyuze mu Muhora wa Ruguru, u Rwanda ruzakomeza kwihaza ku bikomoka kuri peteroli.”
Kwakira iki cyiciro cya mbere cya toni 40,000 bibaye intambwe ikomeye mu bufatanye bw’u Rwanda na Kenya mu rwego rw’ingufu, ndetse bikaba byitezweho kugira uruhare mu kongera ubushobozi bwo kugeza ibikomoka kuri peteroli ku isoko ry’u Rwanda.
Ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje kugaragaza uruhare rw’ibikorwaremezo byo muri Kenya mu korohereza u Rwanda kugera ku masoko mpuzamahanga no kubona ibikomoka kuri peteroli bikenewe mu bikorwa bitandukanye by’ubukungu.