U Rwanda rwagaragaje ko Afurika ikwiye gushyira imbaraga mu gukumira ibiza no kubakira ku byabaye

Felix Nyangezi · Amakuru · 17 October 2026

U Rwanda rwagaragaje ko Afurika ikwiye gushyira imbaraga mu gukumira ibiza no kubakira ku byabaye

U Rwanda rwagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye kongera ishoramari mu gukumira ibiza, kwitegura ingaruka zabyo no kongera ubushobozi bwo kwiyubaka nyuma yabyo, kugira ngo abaturage n’ibikorwaremezo barusheho guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Ibi byagarutsweho na ACP Egide Mugwiza, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo gutabara no guhangana n’ingaruka z’ibiza, wari uhagarariye u Rwanda mu nama mpuzamahanga yiga ku kugabanya ibyago biterwa n’ibiza no kongera ubushobozi bwo guhangana na byo muri Afurika.

Iyo nama yabereye i Maputo muri Mozambique, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ukwakira 2026, yateguwe na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, hagamijwe guteza imbere imiyoborere ishingiye ku gukumira ibiza, kwitegura hakiri kare no gushora imari mu bikorwa byongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zabyo.

Mu butumwa yatanze, ACP Egide Mugwiza yashimangiye ko hakenewe uburyo burambye bwo kubona amafaranga akoreshwa mu kongera kubaka ibyangijwe n’ibiza, kunoza uburyo bwo gutanga amakuru y’ibyago bishobora guterwa n’ibiza bitandukanye no gushora imari mu bikorwa byo kwitegura mbere y’uko ibiza biba.

Yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bidakwiye gutegereza ko ibiza bibaho kugira ngo bitangire gutegura ingamba zo guhangana n’ingaruka zabyo, ahubwo ko bikwiye gushyira imbere ibikorwa byo gukumira no kugabanya ibyangirika.

Yashimangiye kandi ko kongera kubaka ibyangijwe n’ibiza bidakwiye gufatwa nk’igikorwa gikorwa nyuma y’aho gusa, ahubwo ko bigomba kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’ingamba zo kongera ubushobozi bw’ibihugu n’abaturage bwo guhangana n’ibiza bizaza.

Iyi nama yabaye umwanya wo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo biterwa n’ibiza, binyuze mu miyoborere myiza, gutegura ingamba hakiri kare no gushora imari mu bikorwa bigabanya ibyago.

Gushyira mu bikorwa izi ngamba bishobora gufasha ibihugu kugabanya igihombo cy’ubuzima bw’abantu, umutungo n’ibikorwaremezo, ndetse no kwihutisha ibikorwa byo gusubiza ubuzima mu buryo busanzwe nyuma y’ibiza.