U Rwanda na Nigeria biganiriye ku guteza imbere gahunda z’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga

Felix Nyangezi · Amakuru · 8 October 2026

U Rwanda na Nigeria biganiriye ku guteza imbere gahunda z’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga

Ku munsi w’ejo hashize, Rwanda Biomedical Centre (RBC) yakiriye n’intumwa zaturutse muri Leta ya Kano muri Nigeria, ziyobowe na Hon. Dr. Abubakar Yusuf Labaran, Komiseri ushinzwe Ubuzima muri iyo Leta, mu ruzinduko rwabo mu Rwanda.

Ibiganiro byibanze ku bunararibonye bw’u Rwanda mu gukomeza no kunoza gahunda z’ubuzima, gukoresha amakuru n’ibimenyetso mu gufata ibyemezo ndetse no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.

Muri uru ruzinduko, impande zombi zaganiriye ku buryo u Rwanda rwateje imbere uburyo bwo gukusanya no gukoresha amakuru y’ubuzima, cyane cyane mu rwego rwo gufasha inzego z’ubuzima gukurikirana uko serivisi zitangwa no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

Hagarutswe kandi ku rugendo rwo kuva kuri District Health Information Software 2 (DHIS2) na Health Management Information System (HMIS) rugana kuri e-UBUZIMA ndetse n’ubundi buryo butanga amakuru mu gihe nyacyo (real-time systems). Izi gahunda zigamije gufasha inzego bireba kubona amakuru ku gihe, gukurikirana ibikorwa by’ubuzima no gufata ibyemezo byihuse kandi bishingiye ku bimenyetso.

Uru ruzinduko rwabaye n’umwanya wo gusangira ubunararibonye hagati y’u Rwanda na Nigeria, gukomeza ubufatanye busanzwe mu rwego rw’ubuzima ndetse no kureba izindi nzego nshya ibihugu byombi byakorana.

Impande zombi zagaragaje ko gusangira ubumenyi n’ubunararibonye bishobora gufasha ibihugu byombi kubona ibisubizo bifatika byatuma serivisi z’ubuzima zirushaho gukomera, kwihuta no guha abaturage serivisi zijyanye n’ibyo bakeneye.

Ubufatanye nk’ubu bushimangira ko gukoresha ikoranabuhanga, amakuru yizewe n’ubunararibonye busangiwe bishobora kugira uruhare mu kubaka gahunda z’ubuzima zishoboye guhangana n’ibibazo bishya no gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso.

Rubavu Today – Home