u Rwanda na Kenya byongereye ubufatanye mu bijyanye n’imiturire n’iterambere ry’imijyi
Nairobi, Kenya: U Rwanda na Kenya byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere urwego rw’imiturire n’iterambere ry’imijyi, mu rwego rwo gukomeza gusangira ubumenyi, ubunararibonye n’uburyo bushya bwo gukemura ibibazo by’imiturire.
Aya masezerano, azwi nka Memorandum of Understanding (MoU), yashyizweho umukono i Nairobi mu nama ya 10 ya Joint Permanent Commission for Cooperation (JPCC) ihuza u Rwanda na Kenya.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Damien Murwanashyaka, mu gihe Kenya yari ihagarariwe na Hon. Alice Wahome, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutaka, Imirimo ya Leta, Imiturire n’Iterambere ry’Imijyi.
Ubu bufatanye buzibanda ku gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’imiturire ihendutse kandi ibereye abaturage, kuvugurura no guteza imbere utujagari, kunoza imiturire itaranditswe neza ndetse no gukumira iyaguka ry’imiturire idateguwe.
Amasezerano kandi ateganya ubufatanye mu guteza imbere imiturire irambye, kubaka amazu yubahiriza ibidukikije, ndetse no guteza imbere uburyo bushya bwo kubona inkunga y’imari yo kubaka no kubona amacumbi.
U Rwanda na Kenya bizakoresha ubunararibonye bisangiye mu gushaka ibisubizo bifatika ku bibazo by’imiturire n’iterambere ry’imijyi, hagamijwe kongera amahirwe abaturage bafite yo kubona amazu meza, ahendutse kandi yubatswe mu buryo burambye.
Ubu bufatanye bushimangira kandi gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bikorwa bigamije guteza imbere imijyi no kuzamura imibereho y’abaturage.