U Rwanda na Gustave Roussy basinye amasezerano yo guteza imbere ubuvuzi bwa kanseri

Felix Nyangezi · Amakuru · 3 October 2026

U Rwanda na Gustave Roussy basinye amasezerano yo guteza imbere ubuvuzi bwa kanseri

Paris, u Bufaransa: Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yasuye Gustave Roussy, ikigo kizobereye mu kuvura no gukora ubushakashatsi kuri kanseri, aho hasinyiwe amasezerano agamije gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iki kigo cyo mu Bufaransa.

Aya masezerano azibanda ku nzego zitandukanye zirimo kwita ku barwayi ba kanseri, guhugura no kongerera ubushobozi inzobere mu buvuzi, ubushakashatsi n’udushya mu buvuzi.

Mu ruzinduko yagiriye i Paris, Dr. Sabin Nsanzimana yashimye amahirwe yo gusura Gustave Roussy, avuga ko ari ikigo kizwi ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ubuvuzi bwa kanseri.

Amasezerano yashyizweho umukono mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu kwigisha no guhugura abakozi b’ubuzima, guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, gukora ubushakashatsi no guteza imbere uburyo bushya bwo kuvura kanseri.

Ku ruhande rwa Gustave Roussy, ubu bufatanye buyobowe na Prof. Fabrice Barlesi, Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, ndetse na Dr. Antoine Hakimé, wagize uruhare muri ubu bufatanye.

Gustave Roussy ni kimwe mu bigo bikomeye by’u Burayi byibanda ku kuvura kanseri, ubushakashatsi, amahugurwa y’inzobere no guteza imbere uburyo bushya bwo gusuzuma no kuvura indwara za kanseri.

Ubufatanye bushya buje mu gihe u Rwanda rukomeje kongera ubushobozi mu kuvura indwara zitandura, zirimo kanseri, binyuze mu kongera umubare n’ubushobozi bw’inzobere, guteza imbere ubushakashatsi no kunoza serivisi zihabwa abarwayi.

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yashimiye Prof. Fabrice Barlesi na Dr. Antoine Hakimé ku bwakirwa neza no ku bwiyemeze bwo gukomeza ubufatanye hagati y’impande zombi.

Aya masezerano ategerejwemo gutanga umusanzu mu kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi b’ubuzima mu Rwanda, guteza imbere ubushakashatsi kuri kanseri no kuzamura ireme rya serivisi zihabwa abarwayi.