Tumaini Choir yatangaje ko (kuva kuri 12-16 Ugushyingo) iminsi ine y’igiterane cya Tumaini Praises Edition II kizabera i Gisenyi

Felix Nyangezi · Amakuru · 1 October 2026

Tumaini Choir yatangaje ko (kuva kuri 12-16 Ugushyingo) iminsi ine y’igiterane cya Tumaini Praises Edition II kizabera i Gisenyi

Tumaini Choir, korali ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Bethel i Gisenyi, yatangaje ko yitegura gukora igiterane cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kizamara iminsi ine, mu rwego rwa Tumaini Praises Edition II.

Amakuru dukesha umwe mu banyamakuru bacu ba RUBAVU TODAY wagiranye ikiganiro na bamwe mu bayobozi ba Tumaini Choir, avuga ko iki giterane kizaba kuva ku wa 12 kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2026, kikazabera ku Itorero rya Rubavu, ADEPR Bethel.

Iki giterane kizaba gifite Insanganyamatsiko: 1 Ingoma 16:8-9

“8 Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, imirimo yakoze muyimenyekanishe mu mahanga. 9 Mumuririmbire, mumuririmbire n’ishimwe, muvuge imirimo itangaza yakoze yose.”, Aho abacyitabira bazahurira hamwe mu kuramya no guhimbaza Imana, gusenga no gutega amatwi ubutumwa bw’Imana.

Tumaini Choir ni imwe muri za korali zikomeje guteza imbere umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mujyi wa Gisenyi. Mu minsi ishize kandi, iyi korali yashyize hanze album nshya yise “NIYO YABIVUZE” mu myaka itatu(3) ishize , igizwe n’indirimbo zigamije gukomeza abantu mu kwizera no kubibutsa ijambo ry’Imana.

Tumaini Praises Edition II izaba imeze ite?

Abategura iki gikorwa bavuga ko Tumaini Praises Edition II atari igitaramo gisanzwe cy’indirimbo, ahubwo ari umwanya wo guhurira hamwe imbere y’Imana, kuramya, gusenga no kwakira icyo Imana izategurira buri wese uzitabira.

Ni iminsi ine izatanga umwanya ku bakunzi ba Tumaini Choir n’abandi bose bakunda indirimbo zihimbaza Imana, kugira ngo bahurire hamwe mu mwuka wo gusenga no guhimbaza.

Abafite imitima ikomeretse, abacitse intege ndetse n’abanyura mu bihe bikomeye na bo baratumiwe, kuko abategura iki gikorwa bifuza ko buri wese azahava akomejwe mu kwizera, afite ibyiringiro bishya kandi umutima we ukomejwe n’Imana.

Abakunzi ba Tumaini Choir baratumiwe

Tumaini Choir iratumira abakunzi bayo, abakirisitu ndetse n’abandi bose bifuza kwegera Imana, kuzitabira iyi minsi ine y’igiterane.

Ni umwanya wo gusengana, kuramya no guhimbaza Imana, ariko kandi no gutega amatwi ijambo ryayo no kwakira ibyo Umwami Imana azaba yarateguriye buri wese.

Tumaini Praises Edition II

Insanganyamatsiko: 1 Ingoma 16:8-9 Host: Tumaini Choir 📍 Avenue: Itorero rya Rubavu, ADEPR Bethel Amatariki: 12–15 Ugushyingo 2026

Ni “Save the Date”. Abakunzi ba Tumaini Choir n’abifuza gusenga no guhimbaza Imana, mushyire aya matariki muri gahunda zanyu. Tuzahurira hamwe, turamye Imana kandi twumve icyo Umwami Imana azaba yarateguriye buri wese.

Tumaini Choir yatangaje ko (kuva kuri 12-16 Ugushyingo) iminsi ine y’igiterane c photo 1
Tumaini Choir yatangaje ko (kuva kuri 12-16 Ugushyingo) iminsi ine y’igiterane c photo 2
Tumaini Choir yatangaje ko (kuva kuri 12-16 Ugushyingo) iminsi ine y’igiterane c photo 3
Tumaini Choir yatangaje ko (kuva kuri 12-16 Ugushyingo) iminsi ine y’igiterane c photo 4