Tujye gusenga: Impamvu 5 dukwiriye kujya dufata umwanya wo kujya mu rusengero

Manzi Daniel · Amakuru · 30 August 2026

Tujye gusenga: Impamvu 5 dukwiriye kujya dufata umwanya wo kujya mu rusengero

## Bibiliya idushishikariza kudasiba amateraniro Bibiliya ishimangira akamaro ko guteranira hamwe no gukomeza gusenga nk’abizera. Mu Abaheburayo 10:24-25 haravuga hati: “Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.” Iri jambo ritwibutsa ko kujya mu materaniro atari umuco cyangwa umugenzo gusa, ahubwo ari uburyo bwo guterana inkunga, gukomezanya mu kwizera no gufashanya gukomeza inzira yo gukorera Imana. Pawulo na we yagaragaje akamaro ko gusenga, avuga ati: “Musenge ubudasiba” (1 Abatesalonike 5:17). Urubyiruko rukwiye kugira umwanya wo kujya mu materaniro no gusenga, kuko ari ahantu ho gukura mu kwizera, kubona ihumure no gukomezanya n’abandi. Mu gihe urubyiruko ruhura n’ibibazo bitandukanye birimo ubwigunge, kwiheba, ibishuko n’igitutu cy’urungano, kujya mu materaniro no kugira ubuzima bwo gusenga bishobora kuba intambwe ikomeye mu kubaka ubuzima bufite icyerekezo. Gusenga ntibikwiye gufatwa nk’igikorwa umuntu akora gusa iyo afite ikibazo. Ni uburyo bwo kwegera Imana, kuyisenga, kuyishimira no gushaka ubuyobozi bwayo mu buzima bwa buri munsi. By’umwihariko ku rubyiruko, kugira umwanya wo kujya mu rusengero no gusenga hamwe n’abandi bizana inyungu zitandukanye. Rubavu Today igiye kukwereka ibyiza 5 byo kujya gusenga by'umwihariko by'umwihariko ku rubyiruko. ## 1. Gusenga bifasha urubyiruko kuva mu bwigunge Ubwigunge ni kimwe mu bibazo bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’umuntu, cyane cyane ku rubyiruko. Umuntu ushobora kumva nta muntu umwumva cyangwa ngo agire uwo abwira ibimuri ku mutima. Kujya mu rusengero bituma umuntu ahura n’abandi, akagira abo baganira, akagira inshuti kandi akumva ko ari umwe mu muryango mugari w’abizera. Iyo umuntu afite ahantu yumva yajya kandi agafashwa, bishobora kumufasha kutigunga no kutaguma mu bitekerezo bimucogoza. ## 2. Gusenga bifasha umuntu kugira icyerekezo mu buzima Urubyiruko rufite ibyemezo byinshi rugomba gufata iya mbere mu: amashuri, akazi, umubano n’abandi, imikoreshereze y’umutungo ndetse n’ahazaza. Gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana bishobora gufasha umusore cyangwa inkumi gutekereza ku byo akora, kumenya indangagaciro akwiye kugenderaho no gushaka ubuyobozi bw’Imana mbere yo gufata ibyemezo bikomeye. Aho gukurikira buri kintu kubera ko abandi bagikurikira, umuntu ashobora kwiga kugira amahame amuyobora. ## 3. Gusenga bifasha kwirinda ibishuko n’ingeso mbi Iyo umuntu agize umwanya munini wo kwigunga cyangwa kuba ahantu hatagira icyerekezo, bishobora kumworohereza kugwa mu bishuko no mu ngeso mbi. Amateraniro, gusenga no kuba hafi y’abantu bafite intego nziza bishobora gufasha urubyiruko kubona ahantu rwisanzurira, rukaganira ku bibazo ruhura na byo ndetse rukagira abantu barufasha gukomeza ku murongo mwiza. Gusenga ubwabyo si ukuvuga ko umuntu atazigera ahura n’ibishuko, ariko bimufasha kugira imbaraga zo kubirwanya no gufata ibyemezo bihuye n’indangagaciro ze. ## 4. Gusenga bitanga ihumure mu bihe bikomeye Urubyiruko na rwo rugira ibihe bigoye: gutsindwa mu ishuri, kubura akazi, gutandukana n’umuntu yakundaga, ibibazo byo mu muryango cyangwa kutamenya icyo ejo hazaza hazazana. Gusenga biha umuntu umwanya wo gushyira imbere Imana ibimuremereye, akabona ihumure n’icyizere byo gukomeza. Kuba mu materaniro na byo bituma yumva ubutumwa bumwubaka kandi akabona abandi banyura mu bihe bitandukanye ariko bagakomeza kwizera. ## 5. Gusenga bifasha urubyiruko kubaka umubano mwiza n’Imana Inyungu ikomeye yo gusenga ni ugufasha umuntu kurushaho kwegera Imana. Iyo urubyiruko rumenyereye gusenga, gusoma Bibiliya no kujya mu materaniro, rugira umwanya wo gutekereza ku buzima, ku byo rukora ndetse n’umubano warwo n’Imana. Ibi bishobora kurufasha gukura mu kwizera no kubaka ubuzima bushingiye ku ndangagaciro, aho gukurikira gusa ibyo isi irushyiramo igitutu. ## Tujye gusenga, ariko tunubake umuryango mwiza Kujya mu rusengero ntibikwiye kuba umugenzo wo kujya kumva indirimbo no kubwirizwa gusa. Ni amahirwe yo guhura n’abandi, kubaka umubano mwiza, gufashanya, kwiga, gusenga no gukura mu kwizera. Ni yo mpamvu urubyiruko rukwiye kugira umwanya wo kujya mu materaniro, cyane cyane mu gihe ubuzima bwa none bushobora gutuma umuntu yisanga mu bwigunge no mu bibazo byinshi. Tujye gusenga. Tujye mu materaniro. Tujye tugirana umwanya n’abandi. Tujye dushaka Imana, kuko urubyiruko rufite aho rukurira mu buryo bw’umwuka, rufite abantu barufasha kandi rufite icyerekezo cyiza rushobora guhindura ubuzima bwarwo ndetse n’umuryango mugari.