Tooro: Indagu zagaragaje ko umwana w’umwaka umwe ari we ugomba kwima ingoma
Nyuma y'uko umwami wa Tooro muri Uganda atanze Oyo Rukidi IV, kuri ubu indagu zagaragaje ko umwana w’umwaka umwe ari we ugomba kwima ingoma. Izi ndagu zivuga ko amakimbirane agomba kwaduka mu bwami bwa Tooro azahoshwa na Gen Muhooza Kaninerugaba, usanzwe ari umugaba w’ingabo za Uganda UPDF akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Icyakora uyu mugore utatangajwe amazina yemeje ko ubwo Tooro izaba yamaze kwambika uyu mwana w’Umwaka umwe Ikamba, ubu bwami buzasubirana umutuzo, ndetse abaturage benshi bakira uwo mwana nk’Umwami wabo.
Yagize ati: “Imbaga nyamwinshi y’abaturage ba Tooro izakunda uwo mwana kuko bamubona mu ishusho y’umwami wabo Oyo uherutse gutanga”
Izi nzozi twagereranya n’Indagu zije mu gihe izungura rya Tooro riri mu biganiro, aho abiru b’ingoma bakomeje gushaka uzazungura umwami Oyo uherutse gutanga [kwitaba Imana] kuwa 27 Kanama 2026.
Urupfu rw’Umwami Oyo Rukidi IV rwatangajwe bwa mbere n’icyegera cye Calvin Armstrong Rwomiire Akiiki wanemeje ko ” Umwami we asize umuragwa w’Ingoma ugomba gutangazwa mu buryo bwemewe mu gihe kiri imbere”.
Umwami Oyo, yari umwe mu bami bamaze igihe ku ngoma muri Uganda, yatanze afite imyaka 34. Yimye ingoma nk'umwami wa Tooro mu 1995, ubwo yari afite imyaka 3 y’amavuko.