Todd Boehly yavuye muri Chelsea nyuma yo kugurisha imigabane ye

Uwubuntu Michel · Imikino · 17 September 2026

Todd Boehly yavuye muri Chelsea nyuma yo kugurisha imigabane ye

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, ni bwo iyi kipe yashyize hanze itangazo rivuga ko iyi kipe yari iyobowe na Todd Boehly, yagurishijwe igahabwa abandi bashoramari.

Mu butumwa uyu muherwe wageze muri Chelsea mu 2022 yatanze, yavuze ko ikipe ayisize mu maboko meza, kugira ngo yubake ahazaza hahamye. Ati “Byari iby’agaciro kuba Chairman wa Chelsea. Ndashaka gushimira benshi bamfashije mu kubaka ahazaza heza h’ikipe, harimo Shampiyona y’u Bwongereza, abatoza, abakinnyi, abayobozi n’abafana.” “Ubufatanye bwanjye nabweguriye Clearlake n’irindi tsinda rigari mu kubaka ishoramari rihamye n’ahazaza heza h’ikipe. Nizeye neza ko Chelsea igiye mu biganza byiza kandi izagera kuri byinshi iri mu biganza by’ubuyobozi bwa Clearlake.” Clearlake Capital iyoborwa na Behdad Eghbali na José Feliciano yatanze miliyari 1,3$ kuri Todd Boehly na Mark Walter, gusa amasezerano y’ubugure akaba yatwaye agera kuri miliyari 6,7$ harimo no kwishyura amadeni basize muri iyi kipe. Walter uri guca amarenga yo kuva mu ishoramari rya siporo burundu, aherutse kugurisha n’indi migabane yari afite muri Los Angeles Lakers yo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), aho yahawe miliyari 12,5$. Aba baguze Chelsea bayikuye mu biganza by’Umurusiya Roman Abramovich wahanwe n’u Bwongereza kubera intambara yo muri Ukraine, bayisize ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona y’u Bwongereza n’amanota arindwi nyuma y’imikino ine. Todd Boehly wari Umuyobozi Mukuru wa Chelsea yeguye nyuma yo kugurisha imigabane yose yari ayifitemo ku kigo cya Clearlake Capital Group