The Ben ni we muhanzi mukuru uzasusurutsa abazitabira ibirori byo 'Kwita Izina'
Kuwa Gatanu tariki 4 Nzeri mu Karere ka Musanze mu Kinigi hazabera umuhango wo kwita amazina abana b'ingagi 22, ni igikorwa ngarukamwaka kigiye kuba ku nshuro ya 21.
Muri uyu muhango habamo umwanya wo kwidagadura, abahanzi baba batumiwe bagasusurutsa abitabiriye. Kuri iyi nshuro, The Ben ni we muhanzi mukuru uzaba uhagarariye abandi bahanzi bazataramira abazitabira uyu muhango. Amazina y'abandi bahanzi bazafatanya nawe ntabwo aratagazwa.
Umwaka ushize Bruce Melody ni we wari umuhanzi mukuru, akaba yarafatanyije na Chriss Eazy n'abandi batandukanye. Gusa hari n'ibindi byamamare byari byaturutse hanze y'u Rwanda byitabiriye uyu muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi.


Mu bise amazina abana b'ingagi umwaka ushize harimo umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Yemi Alade n'abandi batandukanye. Kuri iyi nshuro umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi nawe yatoranyijwe mu bazita izina.


Uyu muhango uzakurikirwa n'igitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki 5 Nzeri, kizabera muri Bk Arena. Kizaririmbamo umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Rema afatanyije n'abahanzi bo mu Rwanda harimo Kenny Sol, Kivumbi, Dj Marnoud na Dj Senshi.

The Ben uzatarama mu muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi, afite indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi yitwa "inshallah", yakozwe na Madebeats mu buryo bw'amajwi, akaba ari nawe wamukoreye iyitwa "Thank You" yakoranye na Tom Close nayo yakunzwe cyane.