The Ben agiye gusohora indirimbo y'isezerano nyuma yo kuzuza Miliyoni 5 z'abarebye "Inshallah"

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 10 September 2026

The Ben agiye gusohora indirimbo y'isezerano nyuma yo kuzuza Miliyoni 5 z'abarebye "Inshallah"

Indirimbo "Inshallah" ya The Ben, yaciye a gahigo ko kurebwa n'abantu benshi mu gihe gito. Iyi ndirimbo yahotse tariki 15 Kanama 2026, imaze kurebwa inshuro miliyoni 5 ku muyoboro wa YouTube, mu minsi 26 ishize iri kuri uru rubuga.

The Ben agiye gusohora indirimbo y'isezerano nyuma yo kuzuza Miliyoni 5 z'abareb photo

The Ben ubwo yasohoraga iyi ndirimbo "Inshallah" yavuze ko abakunzi be nibaramuka bamufashije iyi ndirimbo I kuzuza miliyoni eshanu mu gihe gito, nawe azahita abaha indi ndirimbo ako kanya, nk'impano yo ku bashimira urukundo bazaba bamweretse. Uyu munsi ibyo yasabye byamaze gukorwa, bivuze ko The Ben arara asohoye indi ndirimbo, naramuka asohoje isezerano yatanze, imvugo ikayigira ingiro.

The Ben agiye gusohora indirimbo y'isezerano nyuma yo kuzuza Miliyoni 5 z'abareb photo

Mu kiganiro The Ben yagiranye na Radio Rwanda, mu Rubuga rw'Imikino, yavuze ko hari igihe abantu cyane cyane abakunzi be bamushyiraho igitutu (pressure) bamusaba ko abaha cyangwa abakorera indirimbo, bikarangira abibemereye kandi mu by’ukuri iyo ndirimbo ntayo afite, nta n'agahunda yari ihari yo kuyikora.

The Ben agiye gusohora indirimbo y'isezerano nyuma yo kuzuza Miliyoni 5 z'abareb photo

Ibi yabigarutseho nyuma yuko umuturage yari amaze kwandika ubutumwa bugufu mu kiganiro Urubuga rw'imikino, abaza The Ben impamvu asohora indirimbo atinze cyane. The Ben mu gusubiza yagize ati: "Ntabwo njya kwisobanura cyane, ahubwo mbasabye imbabazi". Bamubajije impamvu nta kintu arengejeho, avuga ko iyo umuntu atangiye kwisobanura aba ari guhakana ikintu ko cyabayeho. Yavuze ko we yemera iryo kosa ko rijya riba, bitewe no kwemerera abakunzi be ibyo adafite muri ako kanya kubera urukundo a akunda, ariko ko indirimbo ze zigiye kujya zizira ku gihe.

The Ben agiye gusohora indirimbo y'isezerano nyuma yo kuzuza Miliyoni 5 z'abareb photo

Umuhanzi The Ben, indirimbo ye yaherukaga gusohora ni "Indabo Zange" imaze amaze umunani igiye hanze, kugeza ubu imaze kurebwa na miriyoni imwe n'ibihumbi ijana kuri YouTube. Indirimbo nyinshi aheruka gusohora mu gihe kimwe zasohotse kuri alubumu yashyize hanze mu mwaka ushyize yise "Plenty", yari igizwe n'indirimbo 12 harimo: Ni Forever yatumye umugore we Uwicyeza Pamela, True Love yagaragayemo umugore we atwite ndetse na "Plenty" yitiriye alubumu.

The Ben agiye gusohora indirimbo y'isezerano nyuma yo kuzuza Miliyoni 5 z'abareb photo

Iyi ndirimbo Inshallah ya The Ben yakozwe mu buryo bwa'amashusho na Director Julien Bmjizoo. Uyu ni we wateguye indirimbo yahuriyemo n'abahanzi benshi yitwa "Kamwe", anayikorera amashusho. Inshallah ya The Ben yakozwe na Producer Madebeats mu buryo bw'amajwi. Mu kiganiro na Radio Rwanda The Ben yemejwe ko Madebeats ari we wamukoreye indirimbo nyinshi zakunzwe cyane kurusha izindi, harimo "Thank You" yakoranye na Tom Close nayo yakunzwe cyane kuva yasohora tariki 23 Ukwakira 2017 kugeza ubu iracyari indirimbo ihagurutsa abantu mu bitaramo byose The Ben akora.

The Ben agiye gusohora indirimbo y'isezerano nyuma yo kuzuza Miliyoni 5 z'abareb photo

Andi makuru ahari aravuga ko The Ben ategerejwe mu gitaramo "Comedy Store" kizabera mu gihugu cya Uganda, tariki 30 Ukwakira 2026. Muri iki gitaramo azafatanya n'umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, bamaze kubakana ubushuti bukomeye kuva bahurira mu ndirimbo ya The Ben yitwa "Why" yasohotse tariki 4 Mutarama 2022, kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa na miliyoni 29 ku muyoboro wa YouTube.

The Ben agiye gusohora indirimbo y'isezerano nyuma yo kuzuza Miliyoni 5 z'abareb photo

Iki gitaramo kizaba aricyo kwizihiza imyaka 10 y'umuziki ndetse n'urwenya, kizitabirwa n'abandi bahanzi bakomeye muri Uganda, harimo Sheebah, John Blaq, Fik Fameica, Spice Diana, Gloria Bugui n'abandi, ntabwo ari abahanzi gusa bazitabira kuko n'abanyarwenya bazaba bahari, muri abo harimo: Salvador, Teacher Mpamire, Eric Omondi n'abandi.

The Ben agiye gusohora indirimbo y'isezerano nyuma yo kuzuza Miliyoni 5 z'abareb photo

Rubavu Today – Home