Taikuni Ndahiro yasabye urukiko kumujyana muri Rehab aho kumugumisha muri gereza.
Umunyamakuru Taikuni Ndahiro, yatawe muri yombi ku wa 26 Kanama 2026, azira ibyaha birimo guteza imvururu, kwigomeka ku buyobozi no gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi. Yafunzwe habura amasaha make ngo yitabire igitaramo cya Gen Z yari yatumiwemo cyabaye kuwa 27 Kanama 2026.

Ubwo yatabwaga muri yombi yari yagiranye ubushyamirane na Dj Lenzo babanaga munzu, bivugwa ko hari ibyo batumvikanyeho bikarangira barwanye inzego z'umutekano zikaza kubakiza. Ubwo zahageraga Taikuni yagerageje kurwanya inzego zishinzwe umutekano Nk'uko amakuru abivuga.

Ku wa 31 Kanama Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahamije amakuru yavugaga ko dosiye ya Taikun Ndahiro musore yoherejwe mu Bushinjacyaha.

Yagize ati “Nibyo dosiye ya Taikun Ndahiro yoherejwe mu Bushinjacyaha, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi n’icyo kwigomeka ku buyobozi.”

Ubwo Umunyamakuru Taikun yagezwaga imbere y'urukiko, yahakanye ibyo kwiyahura byavugwako ko yagerageje, ahu wo ashinja DJ Lenzo babanaga munzu kumunywesha urumogi, cyane ko ubwo yafatwaga yapimwe agasangwamo urumogi ruri ku kigero kinini.

Taikun Yakomeje gutakambira Urukiko arusaba kurekurwa akajyanwa muri ‘Rehab’ aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye.

Ibi byabaye mu iburanisha ry’urubanza rwe ryabaye ku wa 10 Nzeri 2026, muri uru rubanza, ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko bumushinja icyaha cyo kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano ndetse n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa RIB Murangira B. Thierry ubwo yemezaga ko dosiye ya Taikun yajyanwe mu bushinjacyaha, yavuze ko byabaye insubiracyaha, kuko no muri Mutarama 2026, Taikun yatawe muri yombi azira kwigomeka ku nzego z’umutekano. Icyo gihe nabwo yapimwe ibiyobyabwenge basanga abikoresha ariko ku kigero gito, birangira bamubabariye, ariko ku nshuro ya kabiri bwo urumogi rwari rumurimo RIB yavuze ko rwamaze kuba rwinshi.

Taikun Ndahiro ni umunyamakuru ukorera kuri YouTube, akora ikiganiro One On One, kiri mu byatumye arusha ho kumenyekana. Muri iki kiganiro atumira umuhanzi cyangwa icyamamare ubundi akamwereka amafoto y'abantu bazwi mu gihugu ubundi akagenda a bavuga uko a babona nuko abafata.
