Sold Out: Ibintu 5 bitazibagirana mu gitaramo cya Ambassadors of Christ cyabereye muri BK Arena

Manzi Daniel · Imyidagaduro · 31 August 2026

Sold Out: Ibintu 5 bitazibagirana mu gitaramo cya Ambassadors of Christ cyabereye muri BK Arena

Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, BK Arena yabaye ahantu hihariye ho kwizihiriza amateka y’imyaka 30 ya Ambassadors of Christ Choir, mu gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story” — “Imana ni Yo Yanditse Amateka Yacu.” Igitaramo cyahuje abaririmbyi ba Ambassadors of Christ bo mu bihe bitandukanye, Junior Ambassadors, abayobozi, abahanzi, abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abaturutse mu bihugu bitandukanye. Ibinyamakuru birimo The New Times, IGIHE, Paradise, Isimbi, InyaRwanda, Tv10, Capital Fm, Imvaho Nshya, Radio & TVO, n'ibindi byagarutse ku buryo bwihariye ku byaranze iri joro. Rubavu Today natwe tugiye kubagezaho ibintu 5 bitazibagirana byaranze iki gitaramo. 1. BK Arena yakira abantu 10,000 yaruzuye aho amatike yose yagurishijwe arashira Kimwe mu byagaragaye cyane ni ubwitabire bw’abantu benshi. BK Arena yuzuye abakunzi ba Ambassadors of Christ, aho abategura batangaje ko abitabiriye barenga ibihumbi 10, harimo n’abaturutse mu bihugu bitandukanye nka Uganda, Tanzania, Kenya, RDC, Zambia, Sudani y’Epfo, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amatike yose yari yateganyijwe yacurujwe arashira, ibizwi nka Sold Out. Imvaho Nshya yagaragaje ko abitabiriye batigeze bicara igihe kinini, ahubwo ko indirimbo nyinshi baziririmbaga bahagaze bafatanya na korali, bigaragaza urwego rw’urukundo bafitiye Ambassadors of Christ. Ikindi cyagaragaje ubwitabire bukomeye ni uko amatike yose yari yashyizwe ku isoko yashize, ibintu byongeye kwerekana ko iyi korali ifite abakunzi benshi. 2. “Kuki Wabyemeye” yazanye amarira n’urwibutso rw’impanuka ya 2011 Mu bihe bikomeye kurusha ibindi muri iri joro, Ambassadors of Christ yagarutse ku mateka yayo arimo ibihe by’umubabaro n’ibigeragezo. Ubwo baririmbaga “Kuki Wabyemeye” ndetse n’“Ibyo Unyuramo”, bamwe mu baririmbyi bagize amarangamutima akomeye, bamwe bararira. Indirimbo zabaye umwanya wo kwibuka impanuka yabereye muri Tanzania mu 2011, yahitanye abantu batatu bari bagize iyi korali. Mu gihe amatara yari azimijwe, abitabiriye bacanye amatara ya telefoni zabo, bahabwa umwanya wo kwibuka abari barabuze ubuzima. Ariko icyo gice nticyari icyo kwibuka gusa. Cyari n’umwanya wo gushimira Imana ko, nubwo korali yahuye n’ibyago bikomeye, yakomeje kubaho no gukomeza umurimo wayo. The New Times yagaragaje ko amateka ya Ambassadors of Christ arimo umuziki, ukwizera, ibihe by’amakuba, impanuka, ariko n’ukuntu korali yakomeje kubaka icyizere no gukura. 3. Abatangije korali, abakuru n’abato bahuriye ku rubyiniro Iki gitaramo ntabwo cyari icy’abagize Ambassadors of Christ muri iki gihe gusa. Cyabaye umwanya wo guhuza ibisekuru bitandukanye by’abagize iyi korali. Abatangije Ambassadors of Christ, abari mu cyiciro cy’abakuru ndetse na Junior Ambassadors bahuriye ku rubyiniro, bishimira imyaka 30 y’urugendo. Banasangiye umwanya wihariye wo gukata umutsima wariho umubare 30, ari na ko bizihiza iyi ntambwe ikomeye. Ku ruhande rwawo, Imvaho Nshya yagaragaje ko uyu mwanya wari mu by’ingenzi byaranze ibirori byo kwizihiza isabukuru. Ni ishusho yagaragaje ko imyaka 30 ya Ambassadors of Christ atari amateka y’abaririmbyi bari ku rubyiniro uyu munsi gusa, ahubwo ari umurage w’abantu benshi banyuze muri iyi korali. 4. Indirimbo zakunzwe kuva kera zahinduye BK Arena ahantu ho guhimbaza Ambassadors of Christ yagarutse ku ndirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye by’imyaka 30 imaze. Batangiye kuri “Imirindi y’Uwiteka”, bakurikizaho “Ntacyamunanira”, “Imirimo Yawe”, “Iwacu Heza”, “Mbega Ubuntu”, “Ibyo Unyuramo” n’izindi. Mu gice cya kabiri haje “Mureke Mukunde”, “Ebbaluwa”, “Nimekupata Yesu”, “Udukaramu”, “Hejuru mu Kirere”, “Yesu ni Inzira”, “Hoziana” n’izindi. Ku ndirimbo “Yesu ni Inzira”, abantu benshi bavuye mu myanya yabo bajya imbere barabyina, mu gihe “Hoziana” yo yakomeje kuzamura ibyishimo muri Arena nk'uko byagarutsweho na isimbi.rw. Igitangaje ni uko n’indirimbo zitari mu Kinyarwanda, zirimo iziri mu Giswahili n’izindi ndimi, zakiriwe neza n’abari muri Arena, bigaragaza ko ubutumwa bw’iyi korali bwarenze imipaka y’ururimi. 5. “Ni nde Utagushima” yagaragaje ko imyaka 30 idasobanuye gusiga inyuma umuco Nyarwanda Muri iri joro, Ambassadors of Christ yongeye kwerekana uruhande rushya rw’umuziki wayo binyuze mu ndirimbo “Ni nde Utagushima”, yakozwe mu njyana gakondo nyarwanda. Ni indirimbo yari yarasohotse mbere y’igitaramo, ikaba yaragaragaje ko nyuma y’imyaka 30 iyi korali igishoboye kugerageza ibintu bishya mu muziki, idatakaje umwimerere wayo. InyaRwanda yari yaragaragaje ko ari bwo bwa mbere Ambassadors of Christ ikoze indirimbo iri mu njyana gakondo nyuma y’imyaka 30, ndetse amashusho yayo agaragaza abaririmbyi bambaye imyambaro nyarwanda. Mu gitaramo, iyi ndirimbo yakurikiwe n’ababyinnyi bambaye imikenyero, batanga ishusho y’umuco Nyarwanda mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye. “God Painted Our Story” yabaye ukuri kurusha kuba insanganyamatsiko Mu by’ukuri, insanganyamatsiko “God Painted Our Story” yagaragaye mu buryo bw’umwihariko muri iki gitaramo. Ambassadors of Christ yatangiye mu 1995, mu gihe u Rwanda rwari rukiva mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyo myaka ya mbere, umuziki wayo wabaye uburyo bwo kugeza ihumure n’icyizere ku bantu benshi. Nyuma y’imyaka 30, korali yavuye ku itsinda rito ry’abanyeshuri igera ku baririmbyi bagera kuri 200, kandi ubutumwa bwayo bukagera ku bantu benshi ku isi. Ni yo mpamvu igitaramo cya BK Arena kitari igitaramo cy’umuziki gusa. Cyari umwanya wo kwibuka abagiye, gushimira abatanze umusanzu wabo, kwizihiza abakiri mu murimo no kureba ku myaka iri imbere. Kuri bamwe mu bitabiriye, nka Kate Bashabe, indirimbo za Ambassadors of Christ zagize uruhare mu buzima bw’abantu benshi, akaba ari yo mpamvu yavuze ko kubona iyi korali imbona nkubone ari amahirwe umuntu adakwiye gucikwa. Ku rundi ruhande, Bamporiki Edouard yasabye iyi korali kujya itegura igitaramo nk’iki buri mwaka, akigereranya n’umuganura w’imyaka 30 y’umurimo wayo. Mu gihe Ambassadors of Christ yasozaga igitaramo iririmba “Mariya”, abitabiriye bari bagifite imbaraga zo kuririmba hamwe na yo. Iryo joro ryasize ubutumwa bumwe bukomeye: imyaka 30 ishobora kuba amateka, ariko ku Ambassadors of Christ, urugendo rwo kuririmba no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu rurakomeza.