Sherry Silva yanze umusore ufite indege amuziza kugira imyaka mike n'umwuga wo kuvanga imiziki.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 15 September 2026

Sherry Silva yanze umusore ufite indege amuziza kugira imyaka mike n'umwuga wo kuvanga imiziki.

Sherry Silva yatunguranye ashyirwa ifoto igaragaza ikiganiro yagiranye n'inshuti ye, aho yamubwiraga ko yamuboneye umusore bakundana akamubera umugabo, kandi ko afite indege ye bwite, gusa Sherry Silva muriyi foto byagaragaraga ko yamwanze.

Sherry Silva yanze umusore ufite indege amuziza kugira imyaka mike n'umwuga wo k photo 1

Uyu munsi, umubyinnyi Sherry Silva, yabanje gushyira ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa numara amasaha 24 (story), avuga ko bisekeje ukuntu inshuti ze zatangiye kumushakira umugabo, ibizwi nko gutanga pass. Yahise akurikizaho ifoto igaragaza ikiganiro yagiranye n'inshuti ye, yamubwiraga ko yamuboneye umugabo baberana.

Mu kiganiro, inshuti ya Sherry Silva yamubwiraga ko yahuye n'umusore uvanga imiziki abazwi nkaba Deejay, amubwirako kandi ari uwo mu gihugu cya Misiri, afite imyaka 26, akaba anafite indege ye bwite, ko abona baberana na Sherry Silva.

Sherry Silva, yasubiye ko atakwemera umusore ucuranga (Dj), noneho ufite imyaka 26 bitakunda, avuga ko umusore uri munsi y'imyaka 29 atamwemera, yewe n'ufite 29 ngo ntabwo bakundana ngo kereka ufite hejuru yayo we byakunda, ngo kuko kuri we aba yumva umusore uri munsi cyangwa ufite imyaka 29 aba akiri umwana.

Ibi bije nyuma yuko mu minsi ishize Sherry Silva yavuze ko abasore bashobora kuba bamutinya, batajya bamutereta. Avuga ko bashobora kuba bamutinya cyane, abaha n'uruhushya avuga ko bakwiye kuza kumutereta ntacyo bishisha, kuko ari umuntu usanzwe ko nawe akeneye umukunzi.

Ku munsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin, Sherry Silva yari yashyize amashusho hanze amugaragaza asa n'uwiyitaho wenyine, akiha impano, akitungura. Bisa naho ari kwikorera ibyo yagakorewe n'umuntu bakundana. Aya mashusho yerekanye ko uyu mukobwa akeneye umuntu bakundana byanyabyo.

Mu minsi ishize nabwo yashyize ukuri hanze ku bijyanye n'amarangamutima ye, yavuze ko akenshi iyo abonye umusore mwiza hafi ye, ahita amuhungira kure, cyangwa agahita ashaka ibintu akora kuburyo uwo musore abona ko Sherry Silva agize cyane ntamuvugishe. Yavuze ko ishobora kuba arirwara, ibyo bita "Intinyi", asaba abakunzi be kumusengera agakira icyo kibazo, bagatangira no kumushakira umukunzi no kumusangira, ibyo bita gutanga "pass".

Sherry Silva yanze umusore ufite indege amuziza kugira imyaka mike n'umwuga wo k photo 2

Niyo mpamvu zimwe mu nshuti ze zatangiye kumurambagiriza no kumushakira abasore bakundana, harimo nuyu wamubwiye ko hari uwo yamuboneye bahuza kandi baberana, nubwo byarangiye amwanze bataranahura kandi ari umukire, ibintu byatunguye benshi kuko bikunze kuvugwa ko abakobwa bakunda umusore w'umukire cyangwa wifashije.

Sherry Silva yanze umusore ufite indege amuziza kugira imyaka mike n'umwuga wo k photo 3
Sherry Silva yanze umusore ufite indege amuziza kugira imyaka mike n'umwuga wo k photo 4