Shakira yongeye guhura n'abana bo muri Uganda bagize itsinda rya Ghetto Kids
Mu gikombe kisi cyabereye muri Amerika uyu mwaka, Shakira niwe wakoze indirimbo ya FIFA yifashishijwe mu bikorwa by'imikino yakinwe. Iyo ndirimbo ni Dai Dai yakoranye na Burna Boy wo muri Nijeriya, kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa na miliyari kuri YouTube. Ubwo aba bahanzi bayiririmbaga ku mukino wanyuma,itsinda ry’ababyinnyi b’Abanya-Uganda, Triplets Ghetto Kids, niryo ryamufashije kubyina mu mashusho yiyi ndirimbo no ku rubyiniro mu mukino wanyuma w'igikombe kisi, abasezera yabasezeranyije ko bazongera guhura.
Itsinda rya Triplets Ghetto Kids, ryongeye guhura n’umuhanzikazi Shakira muri Espagne, asohoza isezerano yari yararihaye nyuma yo gukorana na we mu gitaramo cyabereye mu Gikombe cy’Isi. Amashusho yasangijwe ku rubuga rwa Instagram rwa Ghetto agaragaza Shakira ari kumwe n’abagize iri tsinda, bishimiranye ndetse bahoberana nyuma yo kongera guhura. Iri tsinda ryamenyekanye cyane kubera ubuhanga mu kubyina, ryari ryagiranye umubano mwiza na Shakira nyuma yo gufatanya na we mu gitaramo cy’Igikombe cy’Isi.
Shakira nyuma yari yarasezeranyije aba babyinnyi ko bazongera gukorana, nyuma y'icyo gitaramo, isezerano ubu rikaba ryarasohoye ubwo bongeye guhurira muri Espagne. Triplets Ghetto Kids ni rimwe mu matsinda y’ababyinnyi akomoka muri Uganda yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu mashusho y’imbyino yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye. Kongera guhura na Shakira ni indi ntambwe mu rugendo rw’iri tsinda, rikomeje kwagura ibikorwa byaryo no gukorana n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.
