Senateri Evode yasabye Leta gusuzuma ibiciro bya MTN Mobile Money
Senateri Uwizeyimana Evode yagarutse ku bibazo bikomeje kuvugwa ku mikorere ya sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, by’umwihariko ku biciro bya serivisi za Mobile Money.
Mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe, Senateri Evode yavuze ko hari impungenge z’uko ibiciro by’izi serivisi bikomeje kuremerera bamwe mu baturage bazikoresha.Yatanze urugero rw’umuntu wohereza 150,000 Frw, akishyuzwa 1,500 Frw y’ikiguzi cyo kohereza ayo mafaranga.
Senateri Evode yasabye Minisitiri w’Intebe ko iki kibazo cyasuzumwa, kugira ngo harebwe niba ibiciro abaturage bishyuzwa bihuye n’imiterere ya serivisi bahabwa.
Yanasabye ko abaturage bahabwa ibisobanuro ku mpamvu zituma ibiciro by’izi serivisi bikomeza kuba kuri urwo rwego.Ibi bibaye mu gihe serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga kuri telefoni zimaze kuba igikoresho gikoreshwa cyane mu bikorwa by’imari bya buri munsi mu Rwanda.
Senateri Evode yasabye Guverinoma gukurikirana iki kibazo no kugirana ibiganiro n’abatanga serivisi kugira ngo abaturage babone ibisubizo ku bibazo bafite.