Senateri Charles MULIGANZE Yazanye ko ibigo by’urusimbi byafungwa nabyo mu Rwanda.

Felix Nyangezi · Imyidagaduro · 4 October 2026

Senateri Charles MULIGANZE Yazanye ko ibigo by’urusimbi byafungwa nabyo mu Rwanda.

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ihagurukiye ikibazo cy’inzoga z’ikorano z’ama likeri (ibyuma), hakomeje kwibazwa ku bindi bikorwa bifatwa nk’ibibangamira imibereho n’iterambere ry’abaturage bishobora gukurikizwaho ingamba.

Muri ibyo harimo urusimbi (betting), ikibazo cyagarutsweho na Senateri Charles Muligande, wasabye Guverinoma kugihagurukira nk’uko yahagurukiye ikibazo cy’ibyuma.

Senateri Muligande yavuze ko urusimbi ruri kugira ingaruka ku mibereho y’abantu n’imiryango, agira ati:

“Hano hanze hari abantu barimo gukeneshwa n’urusimbi (betting) ndetse bigasenya n’ingo.”

Ibi byatumye ikibazo cy’urusimbi cyongera kuvugwa cyane, cyane ko hari abaturage bamara amafaranga menshi mu mikino y’amahirwe bizeye ko bashobora kubona inyungu yihuse.

Ni iki gishobora gukurikiraho?

Mu gihe Guverinoma yakomeza gushyira imbere kurengera imibereho y’abaturage, hashobora gukazwa igenzura ku bikorwa by’urusimbi, imikiko y’imikino y’amahirwe ndetse n’imiyoboro ya betting ikorera kuri internet.

By’umwihariko, hashobora kwitabwa ku ngaruka urusimbi rugira ku bukungu bw’imiryango, urubyiruko ndetse n’imibanire y’abashakanye, mu gihe abantu batakaje amafaranga menshi cyangwa bakagira imyenda kubera betting.

Icyifuzo cya Senateri Muligande rero cyongeye kuzamura ikibazo cyo kumenya niba, nyuma y’ingamba zikomeye zafashwe ku byuma, urusimbi na rwo rutazakurikizwaho ingamba zikomeye zo kururwanya cyangwa kurugenzura.

Kugeza ubu, icyagaragajwe ni ugusaba ko ikibazo cy’urusimbi gihagurukirwa, aho kuba itangazo ry’uko betting yamaze guhagarikwa.