Sando na Fofo bakomeje urugendo rwo kuramya Imana bitegura gusohora indirimbo nshya yitwa “Ni Yesu Ubikora”
Abaramyi Sando na Fofo bagiye gushyira hanze indirimbo nshya bise “Ni Yesu Ubikora”
Abaramyi Mutesiwase Sandrine uzwi nka Sando na Iradukunda Florance uzwi nka Fofo, bagize itsinda rya Sando na Fofo, bagiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Ni Yesu Ubikora”, igamije gushima Imana ku bw’imirimo myiza n’ibitangaza ikorera abayizera. Iyi ndirimbo iteganyijwe gusohoka mu mwaka wa 2026, ikaba ije ikurikira ibihangano byabo birimo “Ninde?” na “Calvary”.
Sando na Fofo ni abakobwa bavukana bahisemo gukoresha impano y’amajwi Imana yabahaye mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu muziki. Aba baramyi bavuga ko bahisemo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko ari imwe mu nzira ihuza abizera, ikabafasha kwegerana n’Imana no kuyigaragariza icyubahiro.
Mutesiwase Sandrine, uzwi nka Sando, yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri GS Nyamata, mu ishami ry’uburezi, nyuma akomereza amasomo ya kaminuza muri Kaminuza y’Ibyumba, aho ageze mu mwaka wa gatatu. Mugihe Iradukunda Florance, uzwi nka Fofo, yize amashuri abanza kuri Tetero, ayisumbuye ayiga muri TSS Nyamata mu ishami ry’uburezi, aho ubu ari mu mwaka wa gatandatu.
Aba bakobwa bavukiye mu karere ka Ngoma, nyuma baza kwimukira mu Mujyi wa Kigali, aho batuye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Nyanza. Nubwo bafite inshingano zo gukomeza amasomo yabo, bakomeje no guteza imbere impano yabo mu muziki wa Gospel, bakoresheje izina rya Sando na Fofo ku mbuga zitandukanye zibafasha kugeza ibihangano byabo ku bakunzi b’umuziki.
Sando na Fofo basengera mu Itorero rya ADEPR, aho bavomye imbaraga mu kwizera kwabo kugira ngo bakomeze umurimo wo kuramya Imana. Bavuga ko umwihariko wabo mu muziki ari ugukoresha impano bahawe mu gutangaza Ijambo ry’Imana, guhumuriza abafite ibibazo no gufasha abantu kurushaho kwegera Umuremyi wabo.
Indirimbo yabo “Ninde?”, yasohotse ku wa 25 Mata 2026, ni kimwe mu bihangano byabo byamaze kugera ku bakunzi b’umuziki wa Gospel binyuze kuri YouTube na Audiomack. Ubutumwa buyikubiyemo bushingiye ku gutakambira Imana, bayisaba kubana n’abantu mu bibazo n’ibigeragezo bahura na byo muri iyi si. Aba baramyi bagaragaza ko ari indirimbo ishishikariza abantu gukomeza gushaka ubufasha bw’Imana no kuyiringira mu bihe bikomeye.
Mu gihe bitegura kumurika “Ni Yesu Ubikora”, Sando na Fofo bavuga ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwo gushimira Imana ku bw’imirimo n’ibitangaza ikorera abayizera. Bagaragaza ko ubutumwa bwayo bushingiye ku magambo ari muri Yohana 15:5, aho Yesu yigisha ko ari we muzabibu naho abamwizera bakaba amashami, kandi ko batamufite nta cyo bashobora gukora. Ni ubutumwa bugamije kwibutsa abantu ko Imana ari yo soko y’imbaraga n’umusaruro mwiza mu buzima bwabo.
Mu ntego bafite nk’itsinda, harimo guhimbaza Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza, gukora umuziki ugera ku mitima y’abantu, gukomeza gukura mu mpano no kwagura ubumenyi bwabo mu muziki. Ikindi ni uko bifuza ko ibihangano byabo byagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’ababumva, bikabatera ibyiringiro, bikabafasha gukomeza kwizera no kubona ubuzima mu buryo bushya.
Aba baramyi kandi basaba Abanyarwanda gukomeza gukurikirana ibihangano babagezaho, bakita cyane ku butumwa burimo kugira ngo bubagirire akamaro kandi bugire icyo buhindura mu buzima bwabo. Basaba kandi abakunzi babo kubakunda no kubashyigikira mu rugendo rwabo rwa muzika, bakabafasha gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi. Ibihangano byabo biboneka ku mbuga zirimo YouTube, Instagram, TikTok na Audiomack, aho bakoresha izina rya Sando na Fofo.
Mu gihe bategereje gusohora “Ni Yesu Ubikora”, Sando na Fofo bakomeje kugaragaza ko bafite icyerekezo cyo guteza imbere umuziki wa Gospel no gukoresha impano yabo mu murimo w’Imana. Iyi ndirimbo nshya ni amahirwe yo kugeza ku bakunzi babo ubutumwa bwo gushima Imana no kuyiringira mu bihe byose. Abakunzi b’umuziki wa Gospel bazagira uruhare rukomeye mu rugendo rw’aba baramyi binyuze mu gukurikirana ibihangano byabo, kubisangiza abandi no gushyigikira ubutumwa bwiza bifuza kugeza ku mitima ya benshi.



