Sadate yagarutse ku rugendo rutoroshye yanyuzemo n’umugore we, ahanura urubyiruko
Umugore mwiza ni ibanga ry’umugabo uzagera kuri byinshi. Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, akaba n’umwe mu ba rwiyemezamirimo bazwi mu Rwanda, yagarutse ku rugendo rutoroshye we n’umugore we banyuzemo mu myaka yashize, avuga ko urukundo, kwihangana no gufatanya ari bimwe mu byabafashije kugera ku byo bishimira uyu munsi. Sadate yagarutse kuri iyi nkuru mu butumwa busangiza abakiri bato ubunararibonye bwe, ashimangira ko ibyo abantu babona uyu munsi atari ko byahoze, ahubwo ko hari urugendo rurerure n’ibigeragezo byabanje. Yavuze ko umunsi umwe we n’umugore we bari bicaye hamwe banywa ikawa, maze batangira kwibukiranya urugendo banyuzemo ahagana mu mwaka wa 2008, ubwo bari babonye akazi ko gutanga imipira igera ku 2,000 muri gahunda ya campagne. Ati: “Rubyiruko nshuti zanjye, mwigire hino mbatare aga story.” Sadate yavuze ko icyo gihe bamanutse i Nyabugogo, bakurira bus ya Jaguar, bakagenda ijoro ryose kugeza bageze i Kampala mu gitondo. Aho kugira ngo babanze baruhuke, yavuze ko bahise bajya ahantu hitwa Gikubo, aho bagiye kurangura ya mipira, bayipakira, hanyuma bafata moto bajya muri gare ya Kampala. Bavuye i Kampala bafashe bus, bongera gukora urugendo rurerure, barara mu nzira kugeza bageze Kabale, aho gushaka aho barara no kubona ibitotsi nabyo byari ikibazo. Mu gitondo, bakomeje urugendo bafata imodoka ibageza Gatuna, bahita bafata indi ibazana i Kigali. Bageze mu Rwanda, bakomeje berekeza Nyamirambo, aho bari batuye, batangira gushyira ibirango ku mipira bari bahawe kugira ngo batangire kuyitanga. Sadate yavuze ko bamaze iminsi igera kuri itatu bakora hafi badasinzira, kugeza barangije gutanga ibyo bari bashinzwe. “Uyu munsi twishimira ibyo twagezeho, ariko ntitwibagirwa aho twavuye” Uyu rwiyemezamirimo yavuze ko nubwo uyu munsi we n’umugore we bishimira ibyo bagezeho, batajya bibagirwa ibihe bikomeye banyuzemo. Yagize ati: “Uyu munsi twishimira ibyo twagezeho ariko tutibagirwa ibyo twaciyemo. Ahahise hacu hatubereye isomo ry’ubuzima.” Sadate asanga urugendo rwabo rwarabaye isomo ribereka ko urukundo, gushyira hamwe no kwihangana bishobora gufasha abantu kugera ku ntego baba barashyize imbere. Yagize ati; “Hamwe n’urukundo, gushyira hamwe no kwihangana, ntekereza ko byatugejeje ku byo benshi mubonesha amaso.” “Turi urugero rw’ibishoboka” Sadate yavuze ko ibyo we n’umugore we bagezeho uyu munsi bishobora kubera urugero abakiri bato n’abandi bafite inzozi, cyane cyane abatekereza ko intambwe nto badutereye uyu munsi idafite agaciro. Ati: “Uyu munsi muratubona, turi urugero rw’ibishoboka, turi urugero rw’ibyagezweho.” Yavuze ko inkuru nk’izi iyo azivuze hari abashobora kumva ko ari ibintu byoroshye, nyamara ko hari igihe zizafasha umuntu kuzifata nk’isomo ry’ubuzima. Yasabye kubaka ingo zishingiye ku rukundo Mu gusoza ubutumwa bwe, Sadate yagarutse ku ruhare rw’umugore mu rugendo rw’umugabo, avuga ko umuryango ukomeye ushobora kuba umusingi ukomeye mu rugendo rwo kugera ku ntego. Yagize ati: “Umugore mwiza, ibanga ry’umugabo uzagera kuri byinshi.” Yasabye abantu, cyane cyane abashakanye, kubaka ingo zabo zishingiye ku rukundo, gufatanya no gushyigikirana. Yasoje ubutumwa bwe avuga ati: “Twubake ingo zacu kubera URUKUNDO. Happy Wife, Happy Life.” Sadate, wigeze kuyobora Rayon Sports, ni umwe mu bantu bagiye bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’imyidagaduro mu Rwanda. Ubu azwi cyane nk’umucuruzi n’umushoramari ukomeje ibikorwa bye mu Rwanda.