Rwanda TVET Board yasinyanye Amasezerano y’Ubwumvikane n’amashyirahamwe ane

Felix Nyangezi · Uburezi · 30 September 2026

Rwanda TVET Board yasinyanye Amasezerano y’Ubwumvikane n’amashyirahamwe ane

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, cyasinyanye Amasezerano y’Ubwumvikane MoUs (Memoranda of Understanding) n’amashyirahamwe ane ahagarariye inzego zitandukanye z’abikorera, mu rwego rwo kurushaho guhuza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Aya masezerano yasinywe n’Ishyirahamwe ry’Amagaraji mu Rwanda, Rwanda Garage Association, Ishyirahamwe ry’Urwego rw’Ibikomoka ku Biti, Rwanda Wood Value Chain Association, Ishyirahamwe ry’Abadozi mu Rwanda, Rwanda Tailors Association, ndetse n’Ishyirahamwe ry’Abakora mu rwego rw’Amacumbi n’Ubwakiranyi, Rwanda Hospitality Association.

Ubu bufatanye buzafasha abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro kubona amahirwe menshi yo kwimenyereza ibyo biga mu kazi nyirizina. Bazajya babona amahirwe yo gukora imyitozo ku kazi, kwimenyereza umwuga, gukora apprenticeship, industrial attachment ndetse no kwitabira izindi gahunda zituma imyigire ihuzwa n’akazi.

Mu rwego rwo gutuma aya mahirwe agirira abanyeshuri akamaro, amasezerano azanibanda ku kongera ubushobozi bw’abajyanama b’abanyeshuri bakorera mu bigo ndetse n’abakozi bashinzwe guhugura no kuyobora abimenyereza umwuga.

Ubufatanye kandi buzongera uruhare rw’abikorera mu bikorwa bijyanye no gutegura no kuvugurura ibipimo ngenderwaho mu myuga, gutegura integanyanyigisho, gutanga amahugurwa, gukora isuzuma ry’abanyeshuri no kugenzura ireme ry’amahugurwa atangwa.

Ibi bizafasha kugira ngo amasomo atangwa muri gahunda za TVET akomeze kujyana n’ubumenyi n’ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo, ndetse anabashe guhangana n’impinduka zigaragara mu myuga itandukanye.

Ku ruhande rw’abanyeshuri, ubu bufatanye buzabafasha kuva mu myigire ishingiye ku masomo yo mu ishuri gusa, bakagira n’amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibyo bize, kumenya imikorere y’umwuga no kugira uburambe bushobora kubafasha kubona akazi cyangwa kwihangira imirimo.

Aya masezerano y’Ubwumvikane ashimangira umubano hagati y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’abakoresha, hagamijwe gutegura urubyiruko rufite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Rwanda TVET Board yasinyanye Amasezerano y’Ubwumvikane n’amashyirahamwe ane photo 1