Rwanda na Loni baganiriye ku bikorwa bigamije kugarura amahoro muri Sudani
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) muri Sudani, Pekka Olavi Haavisto.
Ibiganiro byabo byabaye ku wa Kane, byibanda ku bibazo by’umutekano n’amahoro muri Sudani, ndetse n’ingamba zikorwa ku rwego rw’Akarere n’urwego mpuzamahanga mu gushakira umuti ibibazo bikomeje guhungabanya amahoro muri iki gihugu.
Mu biganiro, hanarebwe ku ruhare rw’ibihugu byo mu karere ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere amahoro, umutekano n’ubufatanye muri Sudani.
Sudani imaze igihe ihanganye n’intambara n’ibibazo by’umutekano, ibintu byagize ingaruka ku baturage ndetse n’akarere muri rusange. Ibi byatumye hakomeza gushakwa inzira z’ibiganiro n’ubufatanye mpuzamahanga hagamijwe kugera ku mahoro arambye.
U Rwanda rukomeje kugira uruhare mu biganiro n’ibikorwa by’amahoro ku rwego rw’Akarere hamwe no ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo gushyigikira umutekano n’amahoro ku mugabane wa Afurika.