Rutshuru:Abantu 7 bishwe n’igisasu abandi barakomereka
Abantu barindwi bishwe, abandi batatu barakomereka bikomeye kuri uyu watandatu, nyuma y’uko igisasu giturikiye mu mudugudu wa Rugunga, mu gace ka Gikoro, muri Gurupema ya Jomba, mu Teritwari ya Rutshuru, nk’uko AFC-M23 yabitangaje.
AFC-M23 yavuze ko icyo gisasu cyaturikiye nyuma y’uko umwana wagisanze mu murima atabizi atangiye kugikoraho, bituma giturika.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Rutshuru kugira ngo bahabwe ubuvuzi, nk’uko uwo mutwe witwaje intwaro wabitangaje.
AFC-M23 yagaragaje agahinda gakomeye ku bw’aya mahano, inihanganisha imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abakomeretse.
Uwo mutwe wasabye abaturage bo mu bice ugenzura gukurikiza amabwiriza yashyizweho ajyanye no kwirinda ibikoresho biturika bishobora kuba bisigaye mu bice byahoze birimo imirwano.
Umutwe wa AFC/M23 wasabye abaturage kutagira igikoresho bakeka ko giturika bakoraho, ngo bakimure cyangwa bagerageze kugituritsa, yaba bagisanze mu murima, mu rugo cyangwa ku muhanda. wasabye ko bene ibyo bikoresho bihita bimenyekanishwa ku nzego zibishinzwe.
AFC-M23 yavuze ko icyo gikoresho cyari cyaratezwe n’abo yise “abanzi b’amahoro”, ariko nta bimenyetso yatangaje bishimangira uwo mutungo cyangwa uwagishyize aho cyaturikiye.
Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze imyaka myinshi burangwa n’imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta. Ibisasu bitaraturika n’ibindi bikoresho by’intambara bisigara mu bice byabereyemo imirwano na byo bikomeje guteza ibyago ku baturage.
Rubavu today