Rusizi: Umunyeshuri yasanze umurambo w'umusaza mu bwiherero

NIRINGIYIMANA Simeon · Amakuru · 18 September 2026

Rusizi: Umunyeshuri yasanze umurambo w'umusaza mu bwiherero

Umurambo w'umusaza witwa Nsengumuremyi Modeste, w'imyaka 61 wari utuye mu mudugudu wa Ruguti, akagari ka Kamanu, umurenge wa Nyakabuye wasanzwe mu bwiherero bw'ishuri.

Umurambo we wabonetse mu bwiherero bw'ishuri rya Nyakabwende kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2026 mu masaha ya saa munani z'amanywa.

Amakuru avuga ko uyu musaza yari amaze iminsi itatu yarabuze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo yahamije iby'aya makuru, avuga ko yamenyekanye ko hari umunyashuri ugiye mu bwihero bw'ishuri bwari busanzwe bukoreshwa asangamo umurambo.

Yavuze ko Kandi ikishe uriya musaza ngo ntabwo kiramenyekana.

Ati "Amakuru ni yo, twabimenye saa munani z'amanywa hari umwana ugiye mu bwiherero bwari busanzwe bukoreshwa, amubona mu mwobo hasi. Icyamwishe ntabwo kiramenyekana."

Mu butumwa uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge Kimonyo yahaye abaturage yabibukije gutangira amakuru ku gihe.

Urwego rw'lgihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Mibilizi gukorwa isuzuma.

Rubavu Today – Home