Rubyiruko igishoro gito ntikikakubuze gutangira business
RUBAVU na ahandi hose mu Rwanda : Kubura igishoro gihagije ni imwe mu mbogamizi zituma urubyiruko rwinshi rufite ibitekerezo by’imishinga rutabishyira mu bikorwa. Icyakora, abamaze gutangira ibikorwa by’ubucuruzi n’abandi bakora mu bijyanye no kwihangira imirimo bagaragaza ko umushinga udakenera buri gihe igishoro kinini kugira ngo utangire.
Kuri bamwe, intangiriro ishobora kuba amafaranga make, ubumenyi umuntu asanzwe afite cyangwa igitekerezo gishingiye ku kibazo abantu bahura na cyo buri munsi.
Icy’ingenzi ni ukumenya icyo isoko rikeneye, kumenya ubushobozi ufite no gutangira ku rugero umuntu ashoboye.
Gutangira ku gishoro gito no kuri bintu bike kandi bikenerwa buri munsi.
Iyo umuntu afite igishoro gito, ashobora gutangira umushinga ku rugero ruto, akabanza kureba uko isoko ryakira igicuruzwa cyangwa serivisi atanga.
Urugero, umucuruzi ashobora gutangira agura ibicuruzwa bike, akabigurisha, amafaranga abonetse akongera akayashora mu bucuruzi.
Ubu buryo butuma igishoro kigenda cyiyongera buhoro buhoro, aho gutangira ushyize amafaranga menshi mu mushinga utaramenya neza niba uzabona abakiriya.
Ku muntu utangiye, kumenya neza isoko bishobora kuba ingenzi kimwe n’amafaranga afite.
Ikoranabuhanga ryorohereza abatangira.
Iterambere ry’ikoranabuhanga na ryo ryahindutse uburyo abantu batangira ubucuruzi bakoresha bagahura n’abo babiha batabanje kujya gushaka udusima bakoreraho.
Urubyiruko rufite telefone n’umuyoboro wa (murandasi) internet rushobora gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza ibicuruzwa na serivisi, kuvugana n’abakiriya no kwakira ibyo batumije.
Ibi bishobora gutuma umuntu atangira atarafata icyemezo cyo gukodesha ahantu hahenze, cyane cyane iyo akorera ku bicuruzwa cyangwa serivisi bishobora kugera ku mukiriya biturutse ku itumanaho ryo kuri (murandasi) internet.
Gusa, kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga byonyine ntibihagije. Umukiriya akenera kubona igicuruzwa gifite ubuziranenge no guhabwa serivisi nziza.
Ubumenyi na bwo ni igishoro.
Ku rubyiruko rufite amafaranga make cyane, gukoresha ubumenyi rufite bishobora kuba imwe mu nzira zo gutangira.
Hari abakora serivisi zo gufotora no gukora amashusho, graphic design, gutunganya imisatsi, kudoda, gukora Isabune, gukora ibiraha, gucuruza amasaha n’amatelephone, gukora umuziki ,gukora contents, no kwandika inkuru, guteka, gukora imbuga za internet n’izindi serivisi bashobora gutangirana n’ibikoresho bike.
Aho kugura buri gikoresho gikenewe icyarimwe, umuntu ashobora gutangira akoresha ibyo afite, akabona amafaranga, hanyuma akagenda yongeramo ibikoresho uko ibikorwa bigenda byaguka.
Ibi bituma igishoro kitaba amafaranga gusa, ahubwo kikaba n’ubumenyi umuntu afite n’ubushobozi bwo kububyaza umusaruro.
Kumenya isoko mbere yo gushora
Abahanga mu bucuruzi bakunze kugaragaza ko kugira igitekerezo cyiza bidahagije iyo nta soko ryacyo rihari.
Mbere yo gushora amafaranga, umucuruzi ukiri mushya akwiye kumenya abantu ashaka kugurishaho, ibyo bakeneye, ibiciro biri ku isoko ndetse n’abamaze gukora uwo murimo.
Ibi bishobora kumufasha kumenya niba amafaranga afite ashobora gutanga umusaruro no kugabanya ibyago byo kugura ibicuruzwa byinshi bidafite abakiriya.
Inyungu zarenze amafaranga
Kwihangira umushinga bishobora gutanga inyungu zirenga amafaranga umuntu abonye ku munsi cyangwa ku kwezi.
Umuntu ushoye imari mu gikorwa cye ashobora kubona ubunararibonye mu micungire y’amafaranga, kumenya abakiriya, kwamamaza no gufata ibyemezo by’ubucuruzi.
Iyo ibikorwa bimaze kwaguka, umushinga ushobora no gutanga akazi ku bandi.
Ibi bituma kwihangira umurimo bifatwa nk’imwe mu nzira urubyiruko rushobora gukoresha mu kwiteza imbere no guteza imbere abandi.
Urugero, umuntu ushora 100,000 Frw akabona 20,000 Frw y’inyungu ntaba afite 120,000 Frw yose yo gukoresha.
Igishoro cya 100,000 Frw kigomba gukomeza kuba mu mushinga, mu gihe inyungu ya 20,000 Frw ari yo ishobora kugabanywa hagati yo kongera igishoro, kwizigamira no gukoresha ku bindi bikenewe. Ubwo uwabikoze atyo akunguka 20,000 frw ku kwezi mu mezi atanu azaba afite Ibindi bihumbi 100 bisanga ibyo yari afite ni aba yarayazigamye.
Imbogamizi ntizibura
Nubwo gutangira umushinga ku gishoro gito bishoboka, ntabwo bivuze ko buri mushinga uhita ugira inyungu.
Umucuruzi ashobora guhura n’izamuka ry’ibiciro, kubura abakiriya, kwangirika kw’ibicuruzwa cyangwa guhangana n’abandi bafite ibikorwa bisa n’ibye.
Ikindi kibazo gikunze kugaragara ni ukuvanga amafaranga y’umushinga n’ayo gukoresha mu buzima bwa buri munsi.
Iyo amafaranga yose yinjijwe akoreshwa, igishoro gishobora kugabanuka aho kwiyongera.
Ni yo mpamvu abatangira ubucuruzi basabwa kumenya gutandukanya igishoro, inyungu n’amafaranga bakoresha mu buzima bwa buri munsi.
Gutangira ni intambwe ya mbere
Ku rubyiruko rufite igishoro gito, gutegereza amafaranga menshi bishobora gutuma igitekerezo kimara igihe kinini kitarashyirwa mu bikorwa.
Gutangira ku rugero ruto, kumenya isoko, gucunga neza amafaranga no kongera igishoro uko ibikorwa bigenda bitanga umusaruro bishobora gutuma umushinga ukura.
Nubwo nta buryo bwemeza ko umushinga runaka uzahita ugira inyungu, gutegura neza no kumenya ibyo isoko rikeneye bishobora gufasha kugabanya ibyago.
Muri uru rugendo, amafaranga make ashobora kuba intangiriro, ariko igitekerezo, ubumenyi, isoko n’imicungire myiza y’amafaranga ni byo bishobora kugena aho umushinga uzagera.