Rubavu: Visi Meya Pacifique yakiriye urubyiruko rw'abakorerabushake baganira ku guca inzoga zitujuje ubuziranenge

Manzi Daniel · Amakuru · 29 September 2026

Rubavu: Visi Meya Pacifique yakiriye urubyiruko rw'abakorerabushake baganira ku guca inzoga zitujuje ubuziranenge

Ku wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yakiriye abahagarariye abandi mu rubyiruko rw’Abakorerabushake bo mu Karere ka Rubavu. Muri uyu muhuro, baganiriye ku ngamba zakwifashishwa mu guca burundu inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'ibyuma, ndetse no ku buryo urubyiruko rwakwihangira imirimo, rukiteza imbere kandi rukagira uruhare mu gushyigikira gahunda za Leta. Abitabiriye ibiganiro bagarutse ku kamaro ko gukomeza gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababinywa no ku mibereho y’abaturage muri rusange. Haganiriwe kandi ku kwiteza imbere k’urubyiruko, gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamira iterambere ndetse no gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere Akarere ka Rubavu. Uyu muhuro wari ugamije kandi gushimangira ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’urubyiruko rw’Abakorerabushake, kugira ngo urubyiruko rukomeze kugira uruhare mu gushyigikira gahunda za Leta no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Uyu muhuro ubaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo guca burundu “ibyuma” n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage, gukumira ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ry’ibi binyobwa no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko urubyiruko.

Rubavu: Visi Meya Pacifique yakiriye urubyiruko rw'abakorerabushake baganira ku  photo 1
Rubavu: Visi Meya Pacifique yakiriye urubyiruko rw'abakorerabushake baganira ku  photo 2
Rubavu: Visi Meya Pacifique yakiriye urubyiruko rw'abakorerabushake baganira ku  photo 3
Rubavu: Visi Meya Pacifique yakiriye urubyiruko rw'abakorerabushake baganira ku  photo 4